Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Uburyo bwo Kuyobora Abantu Neza Bigatanga Umusaruro Ushimishije

Ese ubuyobozi ni iki ?

Aboyobozi bakora bate cyagwa se bakabaye bakora bate ngo bagere ku ntego zabo ?

Ese nyobora gute ?

Ibi ni bimwe mu bibazo byinshi abantu bakunze kwibaza ku buryo bw`imiyoborere yaba iya agatsiko gato k`abantu, ibikorwa binyuranye yaba ibya leta cyangwa iby`abikorera cyangwa mu buryo bw`imiyoborere ya sosiyeti by`umwihariko.

Ibi ni bimwe mu byo twabashije kubakusanyiriza ku buryo izo nzego zitandukanye z`abantu cyangwa se zibikorwa ziyoborwa muri rusange kugirango zitange umusaruro uboneye.

Kuyobora neza ni uburyo ndetse ni n`ubumenyi.

Umuyobozi mwiza ni ukora neza akagaragaza ikinyuranyo igihe ahari n`igihe atari ahari. Ibyo nta handi bigaragaririra uretse mu musaruro wiyongera mu gikorwa cyangwa se mu bantu aba ayoboye. Icy`ingenzi aha rero ni ukumenya icyo ushaka kugeraho n`uburyo uzifashisha ngo ukigereho. Ibi tugiye kubireba mu nzego enye zitandukanye ari zo : gukora inyigo nziza, gushyira ibikorwa ku murongo hakurikijwe inyigo, ubuyobozi bwiza, ndetse no gukurikiranira hafi buri gikorwa.

Inyigo

Kugira inyigo nziza kandi inonosoye ni bwo buryo bwa mbere bwo kugera ku nshingano zawe. Nkabajya bamenya iby`ubwubatsi muzi ko iyo weretse nk`umu architect ikibanza ukamubwira ko ushakamo inzu runaka, arabanza akitegereza neza, agakora ubugenzuzi bwihariye bujyanye n`umwuga we ubundi akubwira ko bidashoboka, ko bishoka ariko ko hari imbogamizi cyangwa se ko nta mbogamizi nimwe ihari. Ibyo rero bituruka nyigo inonosoye iturutse ku buryo aho hantu hateye n`ibihari.

Uru rugero ruradufasha kumva rero ko inyigo nziza itari iyerekana ibikorwa by`ikirenga ahubwo ko inyigo nziza ishyira mu gaciro, igahera ku byo isanze n`uko bimeze (ressources) maze ikerekana uburyo bizatanga umusaruro. Ikindi ni uko inyigo ishyira mu gaciro ifatira ku mbogamizi zikomeye ushobora guhura nazo bityo ukaziteganyiriza.

Nta nyigo nzima nta bikorwa bizima. Niyo bibaye bizima akenshi biba ari amahirwe kandi bakunze kuvuga ko amahirwe ataboneka igihe cyose.

Gushyira ibikorwa ku murongo hakurikijwe inyigo.

Mu gihe wagize inyigo nziza iba igomba kujya mu bikorwa. Aha ni ho uba ugomba kwitondera na none cyane ukareba ko ibikenewe byose biri ku murongo, ukareba ko abo washinze buri gikorwa babishoboye. Aha rero uba ugomba kudakoresha amarangamutima ayo ari yo yose mu gushinga abantu ibikorwa ahubwo ukareba ubushobozi ndetse n`ubwitange bwabo.

Ubuyobozi bwiza.

Ibi umuntu yabigereranya no kwatsa itara. Ni ukuvuga kwereka abo ukuriye icyo bagomba gukora n`icyo bagomba kugeraho. Ibi na none umuntu yabigereranya na orchestra icuranga aho buri wese aba azi amanota ari bukine bitewe n`icyuma ari gucuranga, igihe atangirira n`igihe ahagarikira, …

hano icyo umuyobozi wa orchestra akora ni ugukora ku buryo byose bigenda ku murongo. Aha rero ni ko no mu bundi buyobozi byakabaye. Umuyobozi asabwa kuba hafi yabo akuriye akomeza kubaha icyerecyezo ndeste no kubashyira hamwe nk`abahuje intego.

Gukurikiranira hafi buri gikorwa.

Mu gihe ibikorwa bigenda, uba ugomba guhoza ijisho kuri buri cyose unareba ko gikurikije inyigo. Wasanga atariko bimeze ukabikosora cyangwa se haba hari imbogamizi runaka utari warateganyije nayo ukayifatira imyanzuro hakiri kare.

Ubuyobozi bwose ntibuba bworoshye. Ariko bushobora gukorwa neza bukagera ku bikorwa byiza. Ni yo mpamvu kuri ibi byose twavuze haruguru hiyongeraho nuko umuyobozi yitwara imbere yabo ayoboye. Aba agomba kuba intangarugero akananumva ibibazo bahura nabyo akabafasha kubikemura.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya