Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ubushakashatsi: Malaria Ikomoka Ku Nguge

Malaria yishe abantu magana abiri na mirongo itanu (250) mu mwaka ushize mu Rwanda ndetse abandi basaga za miliyoni bahitanywe na malariya mu isi yose muri rusange, ngo malariya ikaba iva ku mibu (mosquitoes).

Abahanga mu bumenyi ubu baravuga ko bavumbuye ko malariya ikwirakwizwa n’imibu byaje nyuma y’aho ingunge (chimpanzees) zanduje umuntu malariya, nk’uko byatangajwe na BBC kuri uyu wa kabiri.

Urebeye ku maraso, itsinda rikora ubushakshatsi ry’abanyamerika ryavumbuye ko ugenzuye mu maraso y’umurwayi wa malariya usanga bifitanye isano n’ibiri mu maraso y’ingunge.

Abahanga mu bumenyi bo muri National Academy of Sciences, bavuze ko ibi byabaye mu myaka ibihumbi icumi ishize ubwo ikiremwamuntu cyari gitangiye gukora uwuga w’ubuhinzi.

Ibi kandi byaje kuko ari umuntu ndetse n’inguge byabaga hamwe mu mashyamba ahakunze kuba imibu mu bigunda, ikindi n’uko imibu yororekera mu bigunda no mu biziba.

Uko niko umubu ukora iyo unyunyuza amaraso y’umuntu

"Iki gihe, hari abantu bakiba mu mashyamba, bishobora gukurura ubundi bwoko bwa malariya," nk’uko abashakashatsi bihanangirije abibera mu mashyamba.

Ubwoko bwa Malariya

Mbere, malariya ikomoka ku muntu kuva mbere ntabwo byasobanutse neza. Ariko ubushakashatsi buheruka bwemeje ko malariya, nk’icyorezo cya sida, bikaba byaravuye ku bisimba mbere y’uko iyi ndwra ifata umuntu.

Francisco Ayala, uva muri Kaminuza ya California, Irvine, na begenzi be babonye amoko umunani ya reichenowi afitanye isano na falciparum byose bifitanye isano na malariya kandi bigira ingaruka ku kiremwa muntu.

Aba bahanga mu bumenyi (scientists) bafite icyizere ko ubu bushakashatsi buzafasha gukora imiti n’inkingo byo guhashya burundu malariya.

Professor Brian Greenwood, umuhanga ku ndwara ya malariya wo mu ishuri ry’ I London ryita ku isuku ndetse n’ubuvuzi byo hagati, yagize ati : "Iki n’igikorwa gikomeye.

Related Posts by Categories

Sem comentários:

Enviar um comentário

BANG Quotes

Top News

Urwenya