Abantu b’ingeri nyinshi baba bifuza kuryoherwa n’ubuzima, bakishimisha uko babyifuza nyamara si ko bose babigeraho ; kwifuza kuba muri ubu buzima(kuryoherwa nabwo) bitangira umuntu akiri muto, bikarushaho mu gihe umuntu aba ari ingimbi.
Urubyiruko ruba rufite amashagaga yo kugera ku nzozi z’ubuzima bufite ishusho ya paradizo, bigatuma bakora ibishoboka byose ngo bagere kuri izo ntego uretse ko akenshi ikigero cy’imyaka yabo kitabemerera kubigeraho nk’uko babyifuza ; ku rundi ruhande abamaze kugera mu zabukuru, babuzwa kwishimira ubuzima barimo ku mpamvu z’ikigero cyabo dore ko kijyana n’intege nke, ibi bikabatera kutaryoherwa n’ubuzima.
Abantu batandukanye bifuje kumenya ikigero ubuzima bubera bwiza abakirimo, aho ubuzima buba bubaryoheye ; ibi byatumye abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biyemeza gutangira gukora inyigo zinyuranye, hagamijwe kumenya neza ikigero cy’imyaka ubuzima buryoha.
Urubuga rwa Cracked.com rwatangaje ibyavuye muri izi nyigo, zagaragaje ko abantu bari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu y’amavuko aribo baryoherwa n’ubuzima baba barimo.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe, zigaragaza igituma abantu bari mu kigero cy’imyaka 30 bagira ubuzima bwiza, muri zo ni uko uyu muntu abasha gushyira imyanzuro mu bikorwa no kumenya neza uwo ari we, iyo umuntu akiri umwana aba afite umuntu mukuru afataho urugero yifuza kuzakurikiza.
Ku myaka mirongo itatu y’amavuko umuntu abasha kumenya neza no gukora uko ashoboye mu rwego rwo kugera ku ntego z’ubuzima bwe. Ni ikigero umuntu aba azi neza aho ari umunyantege nke ndetse n’aho agirira ubushobozi, iyo umuntu akiri umusore cyangwa se inkumi, imbere ye aba yiyumvisha ko nta kidashoboka, mbese byose yumva biri mu bushobozi bwe n’ubwo ibyo aba yibwira ntaho bihuriye n’ukuri kw’ibintu, kuko uko igihe gitambuka abasha kwibonera neza ibyo yibonamo n’ibyo atapfa kwisukira.
Kubona aho umuntu ari umunyantege nke ni intera nziza, kuko abasha gufata ingamba n’imyanzuro bimufasha kwirinda ko hamudindiriza umuvuduko w’icyerekezo cye, uretse ko gushobora kwitegereza aho umuntu ari umunyantege nke bidashobokera abagifite amaraso y’urubyiruko biyumvamo ubushobozi bwo gukora ibyo ari byo byose.
Mu buzima, umuntu ahura na benshi bamushimagiza abandi nabo bagira uko bamunenga bamwe bagira bati : « Uri umunyamakuru mwiza, inkuru zanyu turazishimira ; uri umuyobozi mwiza rwose warabivukanye ; urasa n’uwavukiye gukora ibi n’ibi ; ntukitware utyo imbere yanjye ; ufite isura utamenya aho yavuye”.
Nta na rimwe abavuga nk’ibi babura, iyo umuntu akiri mu kigero gito ntashobora kuryoherwa n’ubuzima kuko atabasha kwihanganira gucibwa intege na bamwe mu bamubwira ibitanyuze amatwi ye, ibi rero ntibyorohera abari mu kigero cy’imyaka y’urubyiruko.
Ku kigero cy’imyaka mirongo itatu, umuntu aba ashobora kureba ndetse no kumenya abanzi be bashobora kumubuza umudendezo ; ibi ni ibisanzwe uko imyaka y’umuntu igenda yiyongera arushaho kugira ubushishozi, kuri iki kigero umuntu aba akoresha intwaro yo kwihangana akabasha gutsinda ibisitaza byose byamubuza kuryoherwa n’ubuzima, bityo ntacibwe intege n’abatamwifuriza kugera ku ntego.
N’ubwo inyigo zitari nke zagaragaje ko ku myaka mirongo itatu aribwo abenshi mu batuye isi baryoherwa n’ubuzima, ntibikwiye ko hagira uwibwira ko imyaka mirongo itatu izamugeza mu buzima bwiza atigeze ategura. Byose biraharanirwa kandi birategurwa
Shakisha kuri ino site
pa
Ubuzima bubera bwiza benshi ku kigero cy’imyaka 30 y’amavuko
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário