perezida umwe wo mu gihugu cy’abarabu,mugihe yavugaga ijambo yagize ati: baturage, abanyamerika bagiye mu kwezi,ariko twebwe tugomba kujya ku zuba kugirango tubereke ko natwe dufite ikoranabuhanga rihanitse kubarusha!abariho bose bakoma mu mashyi bamugaragariza ko bishimiye ayo magambo. nyamara umugore umwe wari aho ntiyanyurwa!niko gutera urutoki abaza agira ati:nyakubahwa perezida, nitujya kukwezi ntituzahirayo ko hashyuha cyane?ngaho ngo ni ikoranabuhanga!perezida aramusubiza ati:uziko ntabwenge ugira!Tuzajyayo ari nijoro rimaze kuzima !!
Umusore umwe yasanze umugabo yunamye kunzira aramubaza ati :ni bite ko uri hano? Aramusubiza ndino ndava mu mazuru!!Undi ati : uzasubirayo ryari ngo nkwitumire?!
Abasazi babiri bateze n’abandi bababwira ko bafite ingufu kubarusha ndetse bashora no gusunika etage.niko kujyaho ngo babyerekane Barasunikaaaa! bagera naho bakuramo amashati bari bambaye barakomeza barasunikkaaa!hazakunyura undi muntu atwara ya mashati yabo.Bagize ngo barakebuka inyuma Babura ya mashati niko kuvuga bati: hahah!!sha burya turi abantu babagabo koko!uziko naya mashati twayasize kure ntayo tukirora !!
umunyeshuri wiga mu ishami ry’imibare yarimo yigira ikizamini, isaha iragera yo gufata ifunguro, nuko abandi baramubwira bati naze bajye kurya!ahageze we ntiyarya arabipfundikira,yikomereza kwiga.agarutse kureba aho yabisize arabiheba byari byariwe kera! niko kuvuga ati:”ariko uziko ntabyajye nsigaye rya nkibagirwa ko nariye!!
umubyeyi yabwiye umwana we barimo gufata ifunguro ati:ntabwo bavuga kurya bavuga gufungura.Umunsi umwe umwana azakurwara;nyina amubajije ati se urwaye iki?umwana aramusubiza ati :ndumva inzoka zirimo kumpfungura munda!!
Sem comentários:
Enviar um comentário