Umwalimu yasabye abanyeshuli gushushanya imodoka,umwe muribo biramunanira yigira inama yo gushushanya umuhanda. Mwalimu abonye igishushanyo cye ati:"ntiwumvise ibyo navuze ariko?".
Umwana ati:" nabyumvise".
Mwarimu ati "Ese ko washushanyije umuhanda?"
umunyeshuli ati "uje imodoka iciyeho mwari!!!" Umugabo w’umurokore yari afite umugore wari uzi gukubagana cyane. Rimwe Nyamugabo ajya mu butumwa. Reka igihe kizagere inshuti y'uwo umugore ize kumusura, Bajya mu cyumba batunganya ibyo bagombaga gutunganya. Barangije bumva umuntu arakomanze. Maze umugore abwira uwo mugabo ati jya munsi y'igitanda kugirango nyirurugo atakubona ubanza ariwe uje.
Umugore aragenda arakingura asanga ni indi nshuti ye magara ije nayo kwiha akabyizi. Binjira mu cyumba bakora ibyo bakora. Reka Nyirurugo nawe azakomange. umugore abwira uwo umugabo ati: ihishe.. Nyamugabo yikojeje munsi y'igitanda ahasangamo undi kuburyo batari kubasha gukwirwamo bose. Umugore abwira uwo wa kabiri ati: jya hejuru y’akabati.
Umugore aragenda akingurira Nyirurugo yinjira mu cyumba batangira kuganira:
- Umugore : Rwose waradusize ubukene bumeze nabi...
- Umugabo : Uwohejuru azabikora ( Ariko we yavugaga IMANA)
- Umugore : Abana bakeneye amafanga y'ishuli.
- Umugabo : Uwohejuru azabikora!
Icyo umugore avuze undi asubiza ati "Mugore mwiza ntugire impungege UWOHEJURU NI UMUGABO UKOMEYE BYOSE AZABIKORA".
Nyamugabo uri hejuru y’akabati aba aritaye mu gutwi maze bimwanga munda ararangurura cyane ati " IBYO BYOSE MURABONA NZABIKORA NJYENYINE KOKO ? UBWO SE UWO MUNSI Y'IGITANDA WE AZAKORA IKI?”
Shakisha kuri ino site
pa
Urwenya-Gushushanya Imodoka
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário