Umugabo umwe yaje kwita umwana we izina ridasanzwe:"Munnyo" . Ubwo rero Munnyo yaje kubatizwa bakora umunsi mukuru, maze se wa Munnyo aterura agira ati:"Bavandimwe nshuti, ibi mubona tubikesha Munnyo; mumfashe tunywere Munnyo, turire Munnyo, dukorere Munnyo umunsi mukuru ukomeye, ariko mbere y'ibyo byose mumfashe dushimire Munnyo. Umusore yagiye gushaka akazi k'ububoyi barakamuha ariko shebuja amubwira ko agomba kujya agaburira umwana we ku isaha. Ubwo rero igihe cyo kurya kigeze wa muboyi akuramo isaha ayishyiraho ibiryo agaburira wa mwana. Nyir'urugo aho aziye amubajije ati ibi ni ibiki, undi ati nabikoze uko mwabimbwiye!
Umunsi umwe umuryango wari ugiye kwimuka noneho umuturanyi abaza umwana wo muri urwo rugo impamvu benda kwimuka, maze umwana ati "inzu twari dutuyemo yari nto cyane ku buryo papa arara hejuru ya mama!"
Shakisha kuri ino site
pa
Urwenya-Munnyo
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário