Uyu mutegarugori afite imyaka 51 yose, yitwa Arlynn Presser, akaba ari umuturage w'intara ya Illinois, ahitwa Winnetka. Mu ijoro rya nyuma ry'umwaka wa 2011 (ni ukuvuga ubunani bugiye kuba) nibwo yafashe uyu muhizgo, yiyemeza kuzarangiza umwaka wa 2012 amaze kugenderera inshuti ze zose bahuje n'urubuga nkoranyambaga Facebook.
N'ubwo bwose afite uburwayi bwitwa agoraphorabie mu gifaransa, yiyemeje kuzarangiza uyu muhigo mu minsi 366.
N'ubwo bwose afite iyi ndwara itera ibibazo byo gutinya cyane ahantu nyiri kuyirwara atamenyereye, Arlynn Presser yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo izi nshuti ze zigera kuri 325 ziri hirya no hino ku isi, ibintu nawe ubwe yiyemerera ko kitoroshye na gato.
Mu ngendo ze akoresha indege, imodoka na za gariyamoshi. Abaswayile baravuga ngo:" Safari njema."
Sem comentários:
Enviar um comentário