![]() |
| Tanzaniya iti "Kuki Muduheza?" |
Justinian avuga ko abayobozi b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda banyuranyije n’ingingo ya 7(1) (e) mu zigize amasezerano ashyiraho EAC.
Itangazo rigira riti “N’ubwo iyi ngingo yemerera ibihugu kugirana amasezerano hagati yabyo ari bibiri cyangwa bitatu, ni itegeko ko mu kuyashyira mu bikorwa hagomba kubaho kuyaganira byimbitse, kandi hakabaho kumvinwaho n’ibihugu binyamuryango byose.”
Muri Nyakanga, abayobozi b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda na Uganda bahuriye i Kmpala bumvikana ku mishinga myinshi y’ibikorwaremezo bizafatanya kubaka, ariko uku guhura kwavuzweho byinshi n’igihugu cya Tanzania n’Uburundi.
Benshi bibaza ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yose y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Imwe mu mishinga ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byumvikanyeho, irimo uwo guhuza indangamuntu imwe, kubaka umuhanda wa gariyamoshi, Mombasa-Kampala-Kigali, hari n’uwo gukora umuyoboro wa peteroli ugera i Kigali.
The Citizen/Umuseke

Sem comentários:
Enviar um comentário