Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ubudage: Musenyeri yazize gusesagura

Inzu Musenyeri Franz-Peter Tebartz-van-Elst
Inzu yatumye Musenyeri ahagarikwa
Ubudage: Musenyeri yazize gusesagura
Musenyeri yazize gusesagura


Musenyeri w'umugatorika yavanywe ku kazi na Papa Francis kubera imibereho y'ubukire bukabije akoresha amafaranga ya kiliziya.

Musenyeri Franz-Peter Tebartz-van-Elst wo mu mujyi wa Limburg avugwaho ko yakoresheje amafaranga agera mu ma miliyoni mw'ivugurura ry'inzu yabagamo.

Ukuntu uwo Musenyeri yakoresheje amafaranga byateye urusaku mu Budage, aho abagaturika bo muri icyo gihugu bishyura kiliziya imisoro.

Uwo Musenyeri yasabwe kuba ahagaritse akazi igihe kitamenyekanye.

Papa Francis yashimangiye ibikorwa byo kwicisha bugufi no gufasha abakene kuva aho atangiriye kuyobora kiliziya Gatorika mu kwezi kwa gatatu.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya