“Nta nzoga itagira umuvumba” .Hagendewe rero ku bushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bantu bafite ubunararibonye mu tubari bavumbyemo
no mu birori, bashyize ahagrgara amategeko 10 akurikira :
1. Iyo winjiye mu kabari wirinda kwicara ku ruhande ( wicara hagati y’abanywi)
2. Iyo hari ugusengereye icupa,wirinda kurimara mbere ye
3. Umuvumbyi agomba kuba azi kuryoshya ikiganiro,agatera ibiparu,bitabaye ibyo ashobora gusohorwa mu kabari
4. Umuvumbyi yirinda kwizihirwa(gusinda) mbere ya ba nyiri ibirori, iyo bIbaye mbere ashobora gusohorwa
5. Umuvumbyi ntavangura,anywa izibonetse zose,byaba byiza akanywa iza make,nko mu bukwe ntagora abaseriva afata iriri bugufi
6. Kureba mu ikofi cyangwa kwikora mu mufuka ni amakosa mabi kuko nta kintu aba afitemo
7. Ntuzemere ko umuvumbyi mugenzi wawe akwicara iruhande,ni amakosa mabi
8. Guca mu ijambo uwakuguriye cyangwa nyiri ibirori ni amakosa mabi cyane nayo ashobora gutuma wasohorwa
9. Inkuru uwakuguriye avuze ugomba kuyishima nubwo waba uzi neza ko akubeshya, n’iyo byaba bidasekeje uraseka ukimarayo ukamunezeza
zigakomeza kuryoha
10. Kirazira kikaziririzwa kwerekana ko witaye ku mukobwa wazanye n’uwakuguriye,kimwe no gusanga umukobwa mu birori ugashaka
kumutereta kandi urimo kuvumba bitera umujinya.
Source : Indatwa

Sem comentários:
Enviar um comentário