Ubuhinde:Ubukwe bwarahagaritswe kubera gutanga ibiryo abakwe badashaka
Ni mu mujyi wa Bangalore,aho ubukwe bwahagaritswe kubera kutumvikana ku biryo byari biri gutangwa,aho iwabo w’umuhungu bagaburiye inyama z’inkoko n’umuceri iwabo w’umukobwa,mu gihe iwabo w’umukobwa bishakiraga inyama z’intama.
Umuhango wo gusezerana wari kubera mu musigiti,i Bangalore ariko ntibyakunda kubera uburakari iwabo w’umukobwa bari bafite,bagahitamo kubihagarika.
Abakuru b’imiryango bagerageje guhosha amakimbirane ariko biba iby’ubusa.Nyuma umugeni yatangaje ko atari yarigeze ahura n’uwo mugabo we mbere,ngo ariko na we abona iyo aza kubana na we yari kuba yikururiye ibyago.
Umuryango w’umukobwa nawo wavuze ko batashyingira umwana wabo ku bantu batazi gufata umwanzuro ku bibazo bitunguranye.
Polisi nayo yanze kwivanga muri iki kibazo,ngo kuko babona byagira ingaruka ku buryo abantu bajyaga bumvikana ku bibazo bagiranye.
Umukwe ngo ubusanzwe afite akazi mu mujyi wa Dubai.
Gusa ntihigeze hamenyekana niba inyama z’inkoko n’umuceri byari byateguwe byarariwe,cyangwa byarajugunywe.
Crazynews24.com
Shakisha kuri ino site
pa
Ubukwe bwarahagaritswe kubera gutanga ibiryo abakwe badashaka
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário