Mu gitaramo cya Primus Guma Guma
Super Star cyabereye mu mujyi wa Ruhango kuri uyu wa Gatandatu tariki ya
10 Gicurasi 2014, umuraperikazi Young Grace yaje yambaye ipantaro
idasanzwe maze ageze imbere y’abafana be ishaka kuvamo.
Habuze gato ngo iyi pantaro igwe ku birenge.
Uku niko iyi pantaro ya Young Grace igaragara.
Young Grace uvuga ko yashimishijwe cyane n’uko yakiriwe mu Ruhango,
yavuze ko abaturage bo muri aka karere bakunda muzika nyarwanda ndetse
by’umwihariko yasanze bakunda injyana ya Hip Hop akaba yanyuzwe n’uko
yabigaragarije haba mu myambarire cyangwa mu miririmbire n’uko abafana
be bamwakiriye .
Ati, “Mu Ruhango bakunda umuziki nyarwanda cyane. Nashimishijwe cyane
n’uko batwakiriye by’umwihariko njyewe nka Young Grace nishimye cyane,
hano bakunda Hip hop cyane”
Young Grace
Tumubajije impamvu yahisemo kuza imbere y’abafana yambaye iyi pantaro
icikaguritse , yasubije agira ati, “Iyi niyo style nahisemo guserukana
hano mu Ruhango . Buri stage nyipangira uko ngomba kuyijyaho nsa, hano
mu Ruhango rero nahisemo kuza nambaye ipantaro imeze gutya nyine
nk’abaraperi . Iyi pantaro ntabwo ijya ifungwa, iyi niyo style yayo .
Ntabwo ifungwa.”
Young Grace bamwururutsa ku rubyiniro.
Bingo niyo ndirimbo Young Grace yarimo kuririmba
IGIHE.COM
Related Posts by Categories
Sem comentários:
Enviar um comentário