![]() |
| Brig.Gen. Emmanuel Ruvusha mu nama y'umutekano i Musanze |
Nyuma y’aho mu karere ka Musanze hagaragaye bamwe mu bayobozi b’Imirenge bashinjwa gukorana na FDLR, harimo nka Alfred Nsengiyumva wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, bagatabwa muri yombi, abaturage bahwihwisaga cyane ku byerekeye FDLR.
Mu nama y’umutekano hamwe n’abaturage bo mu karere ka Musanze cyane cyane bo mu mirenge yo mu mujyi yateranye kuwa 08 Gicurasi 2014, Brig Gen Ruvusha yabwiye abaturage ko ibyo bihuha byababuza kwikorera imirimo yabo ngo biteze imbere.
Gen. Ruvusha yavuze ko ibihuha ari imwe mu ntwaro umwanzi yifashisha mu guhungabanya umutekano w’abaturage, aho bashobora guhugira mu bihuha bityo ntibabashe gukora icyabateza imbere.
Uyu muyobozi kandi yibukije abanyamusanze ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zitazihanganira na rimwe umuntu wese uhungabanya umutekano w’Abanyarwanda kabone niyo yaba ari umuyobozi.
Yagize ati“Uzahungabanya umutekano wese niyo yajya mu nda y’urutare tuzamukurayo, uwo ari we wese uzahirahira ntacyo azageraho.”
Yakomeje yibutsa ko umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda urinzwe neza nta cyawuhungabanya ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimée, yabwiye abaturage ko batagomba guha umwanya ibihuha ati “Nti mukwiye guha umwanya ibihuha kuko Leta yacu ifite imbaraga kandi ihora iharanira ineza y’Abanyarwanda ahubwo nimuhinge mworore, Intara yacu igumye kuba icyigega cy’ubukungu.”
Igihe

Sem comentários:
Enviar um comentário