Dumisani Ndebele, umugabo ukomoka mu gace ka Pumula Bulawayo muri Zimbabwe yatungujwe amafoto yafashwe ubwo umugore we yasambanaga n’undi mu gabo.
Nk’uko tubikesha urubuga ourjewishnews.com, Dumisani Ndebele yeretswe ayo mafoto n’umusore yabyaranye n’uwo mugore witwa Keziya Ndebele.
Bivugwa ko uyu musore utaravuzwe izina yaba yarabonye ayo mafoto muri telefoni igendanwa ya nyina.
Uru rubuga rukomeza rugaragaza ko Dumisani akimara kubona ayo mafoto yagize uburakari bw’ikirenga kuko yagaragaje uburyo Kazia yari amaze igihe kigera ku mwaka yanga ko batera akabariro.
Ibi ngo byatumye umugabo yadukira umugore we amukubita bikabije anamurema ikiguma ku matama.
Nyuma yo kurwana no gukomeretsanya, bitabye urukiko baburanishwa n’umucamanza witwa Marylene Mtshina.
Keziya we yahakanye ibyo umwana we amushinja ko aca inyuma umugabo we.
Yavuze ko umugabo we yabaye nk’umusazi nyuma yo kwakira impapuro z’ubutane mu myaka 18 bari bamaranye, akaba ari nay o mpamvu yamukubise.
Umucamanza Marylene Mtshina, yasabye ko keziya yacundirwa umutekano akarindwa umugabo we.
Shakisha kuri ino site
pa
Zimbabwe: Umusore yatunguje se amafoto yafashwe nyina asambana n’undi mugabo
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário