by http://rw.topstories24.com
Ubwo yakirwaga na Minisitiri
wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph Habineza, Ambasaderi w’u Buyapani mu
Rwanda, Kazuya Ogawa yatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza impuguke
mu mikino y’ubwirinzi ya Karate na Judo zikaza gutoza Abanyarwanda uyu
mukino, mu rwego rw’ubufatanye mu by’umuco ibi bihugu byombi bisanzwe
bifitanye.
Ambasaderi Kazuya kandi yasobanuriye Minisitiri Habineza ko muri gahunda ya “Sports for tomorrow” Ambasade y’u Buyapani yiyemeje guteza imbere Siporo mu Rwanda cyane cyane Siporo y’imikino njyarugamba (Karate, Judo na Taekwondo).
Ku bindi, Ambassaderi w’u Buyapani mu Rwanda yatanga
je ko bazakomeza guteza imbere ibikorwa by’umuco binyuze mu biganiro bagirana n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu n’ibindi bitandukanye.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Habineza yashimwe uruhare rwa Ambasade y’u Buyapani igira mu guteza imbere Siporo n’Umuco mu Rwanda akaba yasabye ko bakomeza gukorana kugira ngo bigere ku rugero rushimishije.
Minisitiri Habineza aganira na Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda
via Igihe.com
Sem comentários:
Enviar um comentário