by http://rw.topstories24.com
Inzoka n’ikinyabwoya bijya kubaza Imana icyo abantu babiziza…!!
Ubwo ikinyabwoya kigeze imbere y’Imana kiti ” Nyagasani, abantu
baranyanga iyo banciye urwaho baramponyora, iyo umubyeyi ambonye
negereye umwana we ahita amwirukankana, agatumaho abandi bana ngo
banyegekeho ikibuye ubwo ndazira iki koko?
Inzoka nayo iba ifashe ijambo iti” Nyagasani njyewe birenze igihano
ibyo wankoreye kuko naba nikinyabwoya ni gito cyane harabatakibona ariko
njyewe kwihishira simbishobora kandi abantu banyanga urunuka aho
bambonye buri wese umwe aterura ibuye, undi akirukankana inkoni mpaka
banshwanyaguje bakanyurwa aruko bamennye umutwe.
Imana ikimara kumva ako gahinda irabibwira iti “Nimugende muhinduke abantu bazabankunda”
Inzoka ikibyumva yarihuse iriherera iriyuburura yikuraho uruhu
rushaje ihita isigarana urushya kandi rufite itoto, mu gusohoka
yatangajwe no kubona abantu igiye ibasanga ngo yahindutse bayivugiriza
induru bayitera amabuye bafata imihini barayikubita irapfa
Ikinyabwoya cyo byagitwaye igihe kitari gito, mu guhinduka kivamo
ikinyugunyugu cyiza cyane, ubwo gisotse hanze kiguruka abantu baza
bakirukira ngo bakirebe, abana baza gukina nacyo, abagafotozi
barirukanka baragifotora gitangazwa n’uko kibaye inshuti y’umuntu.
ISOMO: Natwe rero abemera Imana, iteka dusabwa guhinduka tukareka
imigenzereze yacu mibi. Harubwo ukeka ko guhinduka ari ukujya gusenga
nta gikorwa kizima kindi ukora, ugasenga nta mbuto wera, aho umeze nka
ya nzoka yihinduranya mu maso y’Imana. Niba koko wemera Imana yubahe
kandi uyisenge ariko unayigaragarize mu bikorwa byawe.
Shakisha kuri ino site
pa
Inzoka n’ikinyabwoya bijya kubaza Imana icyo abantu babiziza…!!
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário