http://ngwinourebe.topstories24.com
Nyuma yo kubona ko mushiki we amaze igihe adafite umukunzi, umusore w’imyaka 28 wo mu Bwongereza yahisemo kumushyira ku isoko.
Urubuga rwa interineti rwa Elcrema.com, ruvuga ko Kyle w’imyaka 28 ngo yari amaze kurambirwa ukuntu mushiki we Sammy Maalen w’imyaka 27 amaze umwaka adafite umukunzi ndetse no mu gihe amubonye ngo akaba adahirwa ngo bamarane igihe, ahitamo kumushyira mu cyamunara kuri eBay aho abashaka kumugura ntawemerewe kujya munsi y’amayero 50.
Mu itangazo rya cyamunara yagize ati, "mushiki wanjye w’imyaka 27 akeneye umukunzi arananutse afite amaso y’ubururu n’umusatsi w’umukara, ni uwo kwizerwa nta bana afite ariko yiteguye kubagira”.
Uyu musore yongeyeho ko ibi yabyumvikanyeho n’umuryango we kuko babona uyu mukobwa nta mahirwe afite yo kubona umukunzi w’ukuri.
Sammy Maalen ngo nyuma yo kubona iri tangazo kuri eBay yatangaje ko uyu musaza we yahoraga amutera ubwoba ko azarihashyira ariko akabifata nk’aho amukinisha ibi rero ngo bikaba byaramutunguye.
Shakisha kuri ino site
pa
U Bwongereza: Yashyize mushiki we ku isoko
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário