by http://rw.topstories24.com
Mu nama y’ibyumweru bibiri
yigaga ku muryango yahuje Abasenyeri n’Abakaridinali basaga 200 i
Vatican, hagaragajwe ingingo zitandukanye zirimo kwiga ku guteza imbere
kwemera, ingabire n’indangagaciro z’abatinganyi muri Kiliziya Gatolika
bamwe bakemeza ko idashobora kwangiza ukwemera mu gihe Abaturutse muri
Afurika babyamaganiraga kure.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ku murongo w’ibyigwa hariho kureba
uburyo abaryamana bahuje ibitsina bakwemerwa muri kiliziya n’uburyo
abashakanye bagatandukana bajya bongera gusezerana bagahabwa umugisha.
Ibi ni ibyagaragajwe na Cardinal de Budapest Peter Erdö, asoma raporo y’agateganyo igaragaza ingingo eshatu zaganiriweho.
Ubutinganyi bwagarutsweho mu gihe amaham ya Kiliziya Gatolika ubwayo
yerekana ko, ubutinganyi ari icyaha, ariko uruhande runini
rw’abakaridinali n’abasenyeri bitabiriye inama bakagaragazaga ko guheza
abatinganyi bitajyanye n’umuhamagaro w’ivugabutumwa.
Urupapuro rw’ibyavuzweho ruragira ruti “Abatinganyi bafite ingabire
n’indangagaciro bakoresha mu muryango wa gikirisitu: Ese twiteguye
kubakira mu kubahereza umwanya wa kivandimwe?”
Igitekerezo cyo kuba ubutinganyi bwakwemerwa cyamaganiwe kure
n’abakaridinali baturutse cyane cyane mu bihugu bya Afurika bahurizaga
ku kuvuga ko ari imyumvire y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi
(Amerika n’u Burayi).
Amashyirahamwe Gatolika y’abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina
yatangaje ko yatunguwe bikomeye no kumva ko hari Abakaridinali
n’Abasenyeri banze gutora ihame ryemerera abatinganyi kwishyira ukizana.
Iyi nama yarangiye inaniwe kwemeza ko abatinganyi bemewe muri
kiliziya kuko amajwi atageze kuri bibiri bya gatatu by’amajwi yari
akenewe.
Abashyigikiye ko ibintu bihinduka ndetse n’abadashyigikiye impinduka
bemeranyije ko ikizajya kivugwa mu kiliziya ari ukwirinda imvugo
ibavangura ku batinganyi kuko hari akamaro bamariye kiliziya naho
itegeko ryo kuba bakwemerwa na kiliziya ntiryatowe.
Bivugwa ko Papa Francis yahuye n’ibibazo bitoroshye ku buyobozi bwe
kuko hari ibibazo by’apadiri basambanyije abana ndetse ubu hakaba hari
n’abashyigikiye ko kiliziya hakwerekana aho ihagaze mu kwemera
abatinganyi bakajya bashyingiranwa muri Kiliziya.
Inama y’abakaridinali n’abasenyeri iteganyijwe kongera guterana mu mwaka utaha.
Shakisha kuri ino site
pa
Vatican: Kiliziya Gatolika mu ihurizo rikomeye ryo kudaheza abatinganyi
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário