Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IMIHANGO Y'UMUGORE-IBIMENYETSO BYA MBERE Y'IMIHANGO

Iyo umugore ari hafi kujya mu mihango hari imihindukire iba mu mubiri we imbere ariko ishobora no gusohoka hanze uwo ari wese akabibona.

Mu cyumweru cyangwa bibiri bibanza mbere y'uko umugore ajya mu mihango,igi ryo mu mihango ya y'ubushize riba ryarategereje intanga y'umugabo ariko ntayo ryabonye, bigatuma imisemburo ya estrogen na progesterone igabanyuka mu mubiri kuko biba bigaragara ko idakenewe mu gutuma inda ifata ikanakura.

Igabanuka ry'iyo misemburo rituma

-umugore aribwa mu nda
-akarakura ubusa
-ntube wamenya uko umwitwaraho
-kurwara umutwe
-kwiyongera kw'ibiro
-kunanirwa
-kwifuza no guhitamo ubwoko bw'ibiribwa
-kwiyongera kw'amabere
-kuribwa n'umutwe ahagana inyuma

Abagore bose siko bagira ibi bimenyetso

Ibi bimenyetso hari ubwo bikomerera abagore bamwe bikavamo indwara mu byumweru bibiri mbere y'imihango.Zimwe mu ndwara ni

-umtwe udakira
-igicuri
-kuribwa mu gifu
-uburwayi bwo mu mutwe bw'igihe gito
-asthma
-umunanira udashira
-kutihanganira imiti imwe n'imwe.

Ariko ni byiza kwisuzumisha kuri buri ndwara kuko zose nubwo zafashwa mu bukare no kwitegura imihango zishobora kudaterwa na byo.

Bumwe mu Buryo bwo Kwirinda izi Ndwara

-imyitozo
-indyo yuzuye irimo ibinyamafu n'umuceri
-ibinini bya calcium,magnesium,na vitamin E
-kurya imbuto n'imboga rwatsi, hamwe no kwirinda kurya ibinyamavuta,isukari nyinshi,umunyu mwinsi,ikawa,inzoga n'ibindi biyobyabwenge nk'itabi, n'ibindi.

Hari n'imiti ya gihanga ishobora gufasha muri ibyo bibazo nk'amavuta ya Primrose cyangwa Chasterberry(nakugira inama yo kubaza abaganga mbere y'uko hari umuti unywa).

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya