Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

IMIHANGO Y'UMUGORE

Abagore bakunze kujya mu mihango bakigera mu bukumi.Hari abatangira kujya mu mihango y'abakobwa hakiri kare nko ku myaka 9 hari n'abakobwa batinda kubona imihango bakazayinjiramo bagejeje imyaka 16 cyangwa 17. Kujya mu mihango bisobanura ko umugore cyangwa umukobwa ashobora gusama, gutwara inda igi rye riramutse rihuye n'intanga y'umuhungu cyangwa umugabo(intanga cyangwa amasohoro)

Imihindukire y'imisemburo mu mubiri w'umugore ni yo igena igihe umugore cyangwa umukobwa agira mu mihango(imihango y'umugore irangwa nuko arekura igi buri kwezi).Akenshi umugore arekura igi rimwe mu minsi 28.Hari n'abagore bashobora kurenza iyo minsi cyangwa ntibayigezeho.

Kugira ngo umenye igihe k'imihango yawe ubara uhereye ku munsi wa mbere ubonyeho amaraso ukageza ku wundi munsi uzaboneraho andi maraso bwa mbere mu ihango y'ubutaha.

KUTAGIRA GAHUNDA KW'IMIHANGO

Hari igihe kujya mu mihango kwawe bishobora kutagira gahunda.Bikunze kubaho ku rubyiruko.Hari n'igihe umugore ashobora kutabona imihango ukwezi kose.

Zimwe mu mpamvu zo kubura gahunda mu imihango ni izi:

-kuba utwite

-kuba umubiri wawe ukimenyera ibyo kujya mu mihango

-kuba ufite ibibazo bikogoye (uhangayitse)haba k'umurimo(akazi) cyangwa mu
rugo(mu mibanire y'abashakanye),cyangwa ku ishuri.

-kuba uri hafi yo kugera mu zabukuru(menopause)

-kuba umaze iminsi ukora imyitozo,siporo nyinshi

-kuba waratakaje ibiro byinshi mu gihe gito

-kuba gahunda y'imisemburo yawe idakora neza

-kuba uri ku miti yemewe cyangwa itemewe

Nubwo iyi mihindukire mu buryo umugore cyangwa umukobwa ajyamo mu imihango ari ibisanzwe kuri bamwe ni byiza kubiganira na muganga biramutse bikubayeho.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya