AGATI BAMANITSE ABAMI = LE PETIT ARBRE PLANTE PAR LES ROIS
Ce poème de la catégorie “Ibyanzu” fut offert au roi Kigeli III Ndabarasa le jour même où celui-ci intronisa son co-régnant Mibambwe III Sentabyo. Le « petit arbre » en question signifie l’ordre de succession des rois fixé par Cyilima Rugwe et appliqué par les rois des noms Cyilima et Mutara.
Agati bamanitse Abami
Ba Gitoke na Kimiyove
Gihoza agendana na Nyakesa.
Ati : reka ntange iyi njyishywa yanjye
005 Twinyuze i Magu,
Mushyo arayimana
I Magu y’e Rugarika.
Harya wakanuye Kavuna-nka
Ka Nyirakavubika na Kanyura-mfura
010 Watashye i Jabiro rya Kibondo.
Bagihigima iki
Ko ari wowe utweretse ibirari,
Bya Butata mu Byaduka-ngeri
Bya Ngeze i Shyara
015 Imbare yashyizwe mu gacu n’Indasubirwa,
Za gihoro na Kinywera-mbogo.
Warayubahutse urayenda
Enda tugushirukanye* n’isugi yawe,
Usugira u Buriza bwose
020 N’u Bwanacyambwe bwa Nyabyanzu
Ruyege wogeye inkuka.
Basekera ba so,
I Rwanda rwa Nyirarubuga
Aho ni i Rwahi rwa Nyarwangu.
025 Utumurikiye imbonwa utabuzimbwa
Buhanzi ubu bwenge ntubutira,
Ngozi ya Rwambuza-nsoro,
Ari cyo kibaha ubujyeri*
Abahire ba Kinyinya
030 N’i Kirara-nyege cya Kirinda.
Mugumye muterekwe Karinga mu maboko,
Imiyebe yo mu Kimparage
Muragahwitana ingoma.
None ngaho wadukiza ishinga-mihunda,
035 Mu mirambi ya Nyiramutazi na Nyiramutambyi,
Nta we uburana Nyamiringa.
Uturimo tw’incwacwanya
Ngo wuhugire inka,
Mushyo wazereye kare wakazirazwe.
040 None ngaho wazaka n’impyisi mu kanwa,
Ku iriba rya Gisugusugu,
Harya izirundukanye busende
Amasenga y’i Bunyonga wamenagura.
Kanyuza ubonye Bibero
045 Yategetse uku,
Rukomera-nshotsi udukomereye ayuje,
Wowe utumurikiye Makomere.
Ko ari wowe Mukuru wacu,
We Mukuru w’Abami
050 Ba Ruhuha na Rwibira-nzibyi,
Ruhima yimana na Ruyenzi.
Ndaro ya Ndaye i Karago
Iyi ndagu yawe itashye none
Wayitubwira kera
Wayitubwirira i Mbirizi ya Gasuna,
Inzoga zije urayidukinga
Uti : henga ngere mwa Mirwa ya Kinyinya,
055 Simbahisha imfizi nzima ya Cyimumugizi
Nahahaguruka aduhete Kiramira.
Nko ku Mubuga wa Mashyiga
Azashyigure abanzi mu ngoma,
Iyi ngobyi ni yo iduhekera igacutsa,
060 Kanyoni ikiheta ingoma.
Ndaro ya Ndaye i Karagwe
Iyi ndagu yawe itashye none
Wayitubwira kera
Iyi ndagano yawe yeze Ndekezi
Yayitubwira i Shori.
Mpetera-nshozi ya Nyamunyaga-ndwi
Ruhima yicuta Rukanira
065 Ati : nkweguriye inka zanjye
Muzidahirire amazi ya Rubungo
Kavuna azagusamira.
Ndaro ya Ndaye i Karagwe
Iyi ndagu yawe itashye none
Wayitubwira kera
Wayitubwira na ya Ntwari
Yikora iva i Ruyigi
070 Ruhiga ruhagiye Masongi
I Macwa ya Mwota
Uruguma rw’ i Matyazo
Kanyuza ka Miseke
Arutwomoza umurishyo e Mugesera.
Ndaro ya Ndaye i Karagwe
Iyi ndagu yawe itashye none
Wayitubwira kera
075 Wayibwirwa n’Umuhebyi
Wakugura aye magara
I Bukenyera-ntama bwa Mugabe
Ingabe yagombye umubiri ya Muhanguzwa-ntaka.
Ni Kabunga wayijyanye burundu,
080 Inyogaruzi ya Rusaza
Joma igasazana ingoma
Ni ko uzahorana uwawe Mwami
Mwami utari shiti,
Wa Mugarura na Mugaya-mbuzi
085 Icyo nshaka ga ndakironse.
Nifuje ko iba i Nyundo buraboneka
Iyo uteretse uyimurikiye
Mpirwa kabiri.
Ndaro ya Ndaye i Karagwe
Iyi ndagu yawe itashye none
Wayitubwira kera
Yayitubwirira i Mabera
090 Ruberura-nzogera rwa Nyiranzoza ya Nyamvura
Wacukuraga Mucukuzi wa Busoro
Ni Karatsa kahunguye bakeba
Banywanyi be akabagiriza
Ukazabahuhura hanyuma.
095 Ni bwo umushumbije ku izina Kari-mu-ngoma
Rusubira-nkimba rwa Nkindi
Azasubira Ruhashi
Bati : ngwino wambuke waratindiwe,
Aho zavuye intwari za Gasenya
100 Ntugisayanye ingoma.
Sem comentários:
Enviar um comentário