NONE WIBUTSE ABANYU = PUISQUE TU T’ES SOUVENU DES VÔTRES
Ce poème de la catégorie d’ « Ibyanzu » fut offert à Mutara III Rudahigwa. Le poète se fait le porte parole du peuple rwandais pour exprimer sa joie que le roi leur fait oublier le départ de son père.
None wibutse abanyu
Na njye uranyibuke,
Mwiyibutsa-bahange wa Mvuyibunyambo*
Wa Muhizi* wa Mahinguka,
05 Uradukundiye ukoze cyane.
Ingoma ya so iragukwiye
Wayikuye mu magume*,
Ndakuburanira irakwizihiye.
Uzarambe mu nka nka Kirandatwa*,
10 Uzamere nka Rweru* rwa Migendo*.
Rubumbira-nshotsi
Kurya urubu rw’ingoma ari urwawe,
Utubereye nk’Abami ba so ba mbere
Ndabazi abagabo ba Kigeli.
Reka nguhaye ngihari
Nturi uwo guhorwa
15 Harya wahagaze ahakomeye
Uradukingira udukura ahabi,
Isi ikoranye n’ijuru
Izina ry’Ubwami rigiye kuzimira.
Dukangaranye udukanguza ingoma
20 Erega data ingoma n’inka zanyu,
Nizikurandire uzimiye ukuri
Mutunzi wa Matungo urakazitunga.
Reka nguhaye ngihari
Nturi uwo guhorwa
Harya waturwaniye ishyaka
Umunsi tugwiriwe n’ishyano,
25 Igihugu kigiye gushya,
Tubona Umwami usa n’Umwami
Ingoma azihaye imirishyo.
Urya munsi ugaragaza Ubwami bwe,
Ugarura u Rwanda rwanyu.
30 Ubwo nyine baragushima abantu,
N’Abami bima Gitarama*,
N’ab’i Gatumba baragutashya.
Reka nguhaye ngihari
Nturi uwo guhorwa
Nahoze ndi umuhayi* w’Abami
Nsanzwe ndi « inkara »,
35 Ya za Nkarame zanyu
Ubukuba bwabo ndabugusanganye,
N’ubukuru bwabo urabufite.
Erega data ntimusa murigiza nkana,
Muri umuntu umwe.
Reka nguhaye ngihari
Nturi uwo guhorwa
40 Harya wadukura mu « mazenga »
Amatwi yacu yazibye,
Igihugu gihindutse imiborogo.
Rubanda twakobotse ingohe,
Twiyuha amarira twabuze Gihoza, utaduhoza,
45 Imvune idushenguye uza kuyunga,
Urihuta uza kutwunga .
Reka nguhaye ngihari
Nturi uwo guhorwa
Harya watanze umugani
Ungana uw’i Mutima*,
Mutandi yatewe n’umunyika,
50 Mutara wabaye nka Mutabazi.
Ni we wagashoboye igihugu nka Mushatsi,
Wabashakiye inka n’ingoma
Mugenduka* watugendeye,
Akatugwiriza imigisha.
55 Mucikirwa waducaniriye mu gihugu,
Uwo Mwami wazizanye tukinikiza
Nguhayire Abami bo mu Rweya,
N’ab’i Rwanda rwa Binaga
N’ Abariza baragushimye.
60 Baragushimye Abaganza baba i Butagabanya*,
Ab’i Muganza wa Munini* aho bimiye
Bose ntawe urananirwa uru Rwanda.
Baragushimye Abami bima i Nduga
Ndagano nzima ya Gahima,
65 N’imisozi yabo ngo urakayubaka.
Nyanza iti: i Nduga ndi imbere
Nagize akamaro kabiri,
Mbana n’Abami, mbyara Abami
Nimika Umwami.
70 Warasanye kenshi amakuba abaye,
Nkomeza u Rwanda.
None ngaho na yo irakotana Rukari
Ikomeje guhiga iti : ko nubatswe n’iyi Nkuba
ya Nkomati,
Ko yangize Umutoni
75 Akaba ari jye utekanye ingoma.
Ndi inteko y’u Rwanda
Naramukiwe.
N’abubatse Tanda n’u Mutambiko,
Ngo gature nka bo.
80 Utekereze Imana ni yo ibizi
Rurema rwawe irakurora.
Baragushimye Abami
B’i Karango n’ab’i Murama,
Warimye igihugu cyanyu nticyarara nze*.
85 Iragushimye Nyankurwe
N’indi ngoma nkuru,
N’Interanya-mbibi* ya Mbangira*
N’iyindi Ngabe yanyu
Ingoma zibaye imbata.
90 Wazigaruye zakugana ga
Uzibera umugabo nyakuri,
Uzibera n’umugabo nta cyo ugawa,
Ntawe uzakuruta mu byaro ndarahiye.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- KARERA-NONE WIBUTSE ABANYU
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário