RUHANGA RUTSINDIYE IGIHUGU = O FRONT QUI VIENT DE TRIOMPHER
POUR LE PAYS
Ce poème est de la catégorie « Impakanizi ». Il est le premier que ce poète a offert au noveau roi, Mutara III Rudahigwa après son intronisation en 1931.
Ruhanga rutsindiye igihugu
Muhabura w’inka n’ingoma,
Wahagaze aho rugwa,
Urarwubura u Rwanda.
005 Ya mishitsi rwahindaga irashira
Akayubi katwubitse urakatwunamura.
Inka n’ingoma ziteterewe
Abantu bahebye amagara,
Amagambo ageze i magume
010 Abagabo bararanye amaganya,
Ayo makuba abaye urayatuvura .
Iteka ni uko ituye Rugina,
Itunga uwo itoranyije
Iyi ngoma ya Rugema-nshuro,
015 Yarakweretswe irakurandira
Ngo uzabe umukamyi wayo udukamire,
Abakamyi bazo muhora mu ijabiro.
Iteka n’uko mutuye
Musanzwe mudukura mu matabe,
020 Ntihabwa igitenzi* Mutukura wa Mitana
Abayimikwa muraringaniye.
Urengeye ingoma ya so akireba
Karinga ntiyarenganye,
Igumye mu nzu ye.
025 Rero kurya uvuka muri zirya ntwari,
Uri intwarane nka bo,
Uri uwa ya ntwari Ntambara itava ho
Mvano nsa ya Rwimivugo
Wavurunganaga na Byaro.
030 Na we yari ngendu n’uko ugenda uku,
Rugenda, amararo ye urayageze.
Utambutse imbibi uturengera
Uturinda iminsi mibi,
Nka Nkindi ya Mikiko
035 Ukomeje u Rwanda rurameze.
RUGANZU I BWIMBA
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba
Angana ay’i Nkungu,
Urya munsi nyine Mukora-ntambara
Akora ku ntwaro ze.
040 Araga uwo ataroye
Arambagira yarahiye
Ahiga yahize,
Izi nka arazigura arazigwira.
Arengera inka zabo
045 Ngo zitajya i Bukobwa,
Mukura-biti wa Bitondo* arazitabarira.
CYILIMA I RUGWE
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba nka Rugenzi
Azigendera iminsi myinshi,
Ngo azazikure mwo iminsi mibi
050 Izi nka yazirariye ijoro Janja*
Ubuhatsi yashakaga ni bwo tukimitse
Ubwo azanye Batinyi* na Bavishyamba*.
KIGELI I MUKOBANYA
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba
Angana ay’i Magu,
055 Rugogwe yagumiwe n’inzira,
Rugumira yigira ku rugamba
Ingogo y’umushi arayivugana,
Ngozi* amwimika ingoma ze.
Uwo musango yatabarukanye
ku “Musobanya-biti*”,
060 Ubwo yari yarasaniye se
Amwizihiye amujyeza i Kigali.
Ni ko ntigira uwanyuma Nyabakiga*
Aho bakuru bayo ntibajyananwa izi nka.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba
065 Angana ay’i Mudakamwa*,
Wa mukamyi wazo arazitabarukira.
Ibirari yazigendeye
Ni byo byamutsindiye ibirara,
Abanyabiyago* basanganiye Byunzwe* .
070 Umva uwo Mwami wazariraga i Murura*
Amaze kwimura inzige yimana izi nka.
YUHI II GAHIMA
Uzazikama kera
Wazikuye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba nk’umunsi Cyungura
Atsinda Cyubaka ku Cyungura-miheto
Anyaga iz’i Muheta-biti,
075 Mwiheta-ngoma wa Ndahise
Agaba yo Bicano kuhacukura.
NDAHIRO CYAMATARE
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazitsindiye amakuba
Angana ayo ku Bucuzi*
Mpibicuba* yazigereye i Bucana-mbago,
080 Icyo kibi aragitsinda
Cyadutse i Kibumbwa-nkero,
Agira ngo azaheze ikibunda.
Muhundura-Rwanda wa Rwango-ruke
Agirango Ndoli azabone inzira,
085 Azaze areme indishyi ya Ndibize*
Azirure Mukabukana-ngoma
RUGANZU II NDOLI
Uzazikama kera
Wazitsindiye amakuba akomeye
Wazikuye mu makuba nk’umunsi Muhuruzi
Aturuka igihugu impera,
Muhabûkira-guhora wa Mwihebyi
090 Ya Nkuba yahindiraga i Buhinda.
Asanga u Rwanda rwa se rwarasanguye ,
Arutangirira imuhero
Yasanze rwakitse ,
Arukikurira i Busigi.
095 Asanganirwa ubutaretsa
Atsinda ubutabarika.
Akangaranya abanzi
Akoranya ibihugu,
Arabibumba abigira u Rwanda rwe.
MUTARA I SEMUGESHI
Uzazikama kera,
Wazishakiwe n’Abami benshi
100 Wazishakiwe na wa Mwami musangiye izina
Musangwa wa
Musanganwa-magambo wa Busage*
Wanyaga Abene-ngwe,
Akabakura i Bungwe.
105 Umva uwo Mwami wakubukana
Izo anyaze Abagondo,
Rugondo* yazitahanye ku Rutamba-mitavu*.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Uzazikama kera
Wazishakiwe na wa Mwami
Wazishakiwe na wa Mwami
Nkomati ya Nkubira,
110 Akubakuba amahugu y’inkiga
Atera i Butangana*
Atera i Budacanira*
Anyaga n’iz’i Bucana-mato*,
Anyaga n’iz’i Butavuga*
115 Umva Mivumbi yazivanye i Nyamizi,
Rwogogoza-bizinga uzabiriza ino.
MIBAMBWE II GISANURA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami wari i Mudaterurwa*
Umunsi akubita Ruyamu*,
Ariwe Rukungu*, akamwirukana yigize Rukungwa
120 Wogogoje Rubanda.
Izo nkoni yahakuye ntiyazikize
Yazize za nka yanyagaga i Mpembe,
Ntiyazitunga ngo aziheze.
YUHI III MAZIMPAKA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami wo ku Ijuru
125 Umunsi Nyirijabiro atsinda Nyirishyamba*,
Igikuba kiracika
Kwa Gikoko* bajya mu cyunamo.
Rwica-matamu na Mukunga-nyana
Basangiye ikigwi,
130 Na we yapfuye urwa Bukanga-mparage.
CYILIMA II RUJUGIRA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami Cyuhira
Umunsi Cyusa atsinda Cyumya*,
Ku Cyambara-bagore*
Ntibaragaseka i Busumba-birenge*
135 Umwana w’Umwami w’ino,
Yahwanye n’Umwami
W’i Butanguranwa*,
Amutesha Rugabo.
KIGELI III NDABARASA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami Miheto
140 Umunsi ahindûra impenda* z’Abahima,
Agahitanya i Bumpaka.
Izo mu Mazinga yaziteranyije
N’izo anyaze Mutukura,
Ibyo bihugu arabitsinda Mitanago.
MIBAMBWE III SENTABYO
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
145 Wazishakiwe na wa Mwami watunyagira amagana,
I Rwanika* n’i Rwenda-kurwana*,
Abatsinda batacyima ukundi
Abami b’i Kibamba ntibabambuzwa ingoma.
Uwo ni Rukoro wacukuraga Rukangana*
150 Rukomba-mazi ikandagiwe na Rukamya-migezi*.
Umva uwo Mwami wazivanaga mw’ishyanga,
Azishyira ino
Yatuzaniye Ishya* twunguka Rushya*
YUHI IV GAHINDIRO
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami
155 Wakura igihugu mwo Urukubo,
Mu Nkorokoro za Ruzege, Buguri yagomye
Birorero arazivuna.
Rukoma iduhinduye imbohe
Mbaraga ya Rwego araduhumanura.
160 Umwami Kizinduka wazibwirizaga mu Buyungu
N’izo anyaze mu Buzi,
Ziba inyarwanda ze.
MUTARA II RWOGERA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami
Wanyaga iz’i Mukiza,
165 Yagiriza inkiko zose
Ab’i Butama arabatera
Ageza Migongo.
Rukanga-bakeba* ntiyabangikanye na Rukurura,
Rububa irabumba
170 Rugina irenga urugabano.
KIGELI IV RWABUGILI
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami
Watunyagira ibihumbi bitabarika,
Atera ibihugu impagarara
Ayogoza amahanga,
175 Abahinza yabahinze ubudehe
Abicira rimwe.
Nta mwami wamurinze
Ngo aramukire mu bye
Abadahatswe barimuka,
180 Bamuhungira kure.
YUHI V MUSINGA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishakiwe na wa Mwami
Wazamura u Rwanda ruzahaye,
Azamura ingoma za se
Yizihira ingabo n’Abagabo,
185 Nyamiringa igombetswe (embarrassé) igombora we.
Umva uwo Mwami wazivanye mwo amashyogo,
Mushyikirwa ndamuburanira ntiyarushwa.
MUTARA III RUDAHIGWA
Uzazikama kera
Wazishakiwe n’Abami benshi
Wazishatse umunsi wima twumiwe
Uzima abanzi uzibuza kunyagwa,
190 Uzikiza n’umuze*, uzibera* Muzamuzi
Iza mbere ko zagwiriye tukazibona
Ndetse ayo mashyo acaniwe na Rubanda.
Nziribure zashatswe n’Abami benshi
Zashatswe n’Abami b’i Cubi rya Bicuba*,
195 N’i wa Bicano i Mera-ngabo*
Na we washatse inka ubutagwa
Ungana abambere.
None ngaha zirabyara urwunge
Zirasagiranye mu Rwanda.
200 N’amapfizi afite amasumba
Uzimye nk’Abami ba so.
Misakura* yazimanye na Musabwa* na Mwikozi*,
Birasanzwe ibyo ntibije ubu
Ndi umwambari w’Abami,
205 Ndi uwo mu bimika banyu,
Sinashakwaga kure kwa Kigeli.
Urantunge uko bantunze
Urampake uko so yampatse,
Yarimye sinaba hanze.
210 Uransubize gutunga uzankize
Gusazira ku butindi ni kubi,
Ntugire ngo ni ubusagire nagize
Nari ngisobanura amajerwe ya Jabo ,
Ngo uzatunguke imbere ye ankunde.
215 Ndi n’urukumbuzi rwinshi
Ndagukumbuye kugushengerera,
Ngukuriye ubwatsi mbishaka
Jye sinshidikanya nzanye ishimwe ryawe.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- KARERA-RUHANGA RUTSINDIYE IGIHUGU
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário