Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- KARERA-MBONYE UMURWA W’ABAMI

MBONYE UMURWA W’ABAMI = JE CONTEMPLE LA CAPITALE DES ROIS

Ce poème de la catégorie d’ “Ikobyo“, est offert au roi Musinga pour le féliciter de sa politique de neutralité entre les Allemands et les Belges pendant la guerre mondiale 1914-1918. Dans ce poème, la capitale Nyanza reçoit des louanges qui la mettent en honneur pour convenir à son souverain hôte.

Ba Cyiriranwa-rubu na Cyamatare,
Bashatse iki gihe cyawe.
Ikibariro mwimura abandi,
005 Ni mwe mucyimira

Abana ba Cyilima,
Mukatwima abanyazi.
Ntimunyaganwa ibyanyu
Abanyazi b’ibyaro,
010 Bene Ngezishyara ya Mutagera

Jye ubazi wabagerwa.
Udukuye aho Mvuy-ikaragwe
Yatuvanye n’ingoma,
Yavunnye abanzi bakwifatiye,
015 Tuba bandi bazima.

Mbonye ikibanza
Gihiranye n’abagabe
Ba Bukora-ntambara na Bukabya-ntwari,
Ab’i Butengera ngo yatura nka bo.
020 Udutsindiye ikirari

Kinini nk’ ibya Biraduka,
Uturaje uko yaraye
Umwami Basana-Rwanda.
Mbonye umusozi
025 Usobetse n’Abami

Ba Gisa na Gisabwamvura,
Ab’i Gisanze turabasanganywe.
Abasubiranya b’u Rwanda dusingiza
Abarwima b’i Musamba,
030 Muzasangurura inka.

Shinga ufite ishimwe
Ry’abantu n’abami,
Ba Nyamashinga na Bushika-nyana,
Ab’i Bazwa-ngabo
035 Ngo: kime iyi ngoma.


Watanze imigani nka Ruganzu
Uba Ruganzanya,
Wahawe uri Mutoya ntiwadutetereza,
None ngaha ubonye abanzi igihame.
040 Ejo kandi uzaba ufite uruhamo

Muhigika-bisimba wa Mitango,
We Muturamanza ushyira abanzi inyuma,
Ukabaza imbere.
Ngo uzabe kera,
045 Uzabe n’Umuhanyi w’inka,

Za Nkomati ya Mukora-ndashi,
Ngo uzayibyirure ibyare nka Mukozi.
Aya macacanya ahise
Uyaciye mu gihugu,
050 Twuhagizwa imirembe.

Haba ikirozi kinini
Umunsi w’i Reka-mazi,
Wazindukiye gushika u Rwanda.
Imirwa ya ba so ijya igutashya
055 Ngo uragumye uyibuke,

Imyinshi iragukumbuye,
Ngo muzaramukanye.
Ikubereye intego
Yose uko ingana,
060 Ikwambariye impumbya,

Nk’iza mbere.
Yabaye umubyeyi irabyara
Ngo ni yo ibabyarira ikabyirura.
Ibyariye ingoma kabiri
065 Idacibwa hagati,

Ni yo yabahaye gucanira izeze
Ya Nkuba Muca-ruge ya Mwicarana.
Irakuze nk’indi misozi mikuru
Ubwo iburana ububyeyi,
070 Ni yo ibereka imirwa mwubaka.

Iraramukirwa Rukaza

Iti: ni jye warugira mu rwango,
Rwunguko rwa Rwimikore
Namukingiye ingabo,
Mwimika ingoma
075 Mubera intwari.

Murasanira ntageza
Nimana Nzihira i Ntazimiza,
Bizinzo barishyukana.
Ingororano z’ubutwari
080 Ni jye wazibanza,

Nabaye nk’Imana
Ndema uru Rwanda.

Iraramukirwa Remwa-ngabo

Iti : ni jye waremye inteko
Umunsi w’intambara iramuka,
085 Rukaza waratewe sinaguhana.

Barya babisha twatsindanye
Ntiturushanwa imihigo,
Twarwanye n’abarwaniza
Yuhi arishyuka.
090 Mutimana sinamubereye Mutati

Mutunzi wa Mitana,
Sinatengushye mutabara-Rwanda.
Turinganije ingo
Duhwanije n’ubugabo
095 Uribuke n’urya Mugabe watubanje,

Yaradutumye ntiwansumba.

Iraramukirwa Mushyira-hamwe

Mushyikirana wa Mushyira-maso,
Iti: naramwimitse Bimira-mbere,
Mbabazi sinamwangiye ubwami.
100 Yambanje ho urugo,

Nabaye umurwa wa Mbangira.
Mbonyamagana irabyumva,
Iti: nsanzwe ndi imbata y’Abami,
Bima Kiyebe na Kimihana,
105 Tuza kujya ibihe.

Impaka z’imisozi yanyu,
Nizishyikirana neza,
Mushyikirwa yankumbuye,
Nzabambuzwa ingoma.

Iraramukirwa Kamonyi

110 N’ikibanza cya Mabara,

Yaboneye Imana Rugwe
Atsinda umugoyi.
Kamonyi iti: Rugumira,
Ni jye wamugabye mu Kabare,
115 Rugondo atetse mu nzu yanjye.

Karama iti: Karuhura,
Ni jye wamutsindiye Nkuba,
Nkiranya amaze kwima.

Iraramukirwa Muriro

N’imirambi ya Cyinzige,
120 Yizigama inyonga za Gikinga.

Nkongi iti : Nkingiyinka,
Namubonye mu rwari
Mu rwimo rwe
Namweretse abagabo.
125 Urukumbuzi rwawe,

Dufite na Mutambyi,
Macumbi ya Mutambyi,
Turagutashya cyane.

Iraramukirwa Mukingo

N’impinga ya Mukuna-bana,
130 Ni yo yararanye na Mutwaza-ngeri.

Mutsinda-mbuga yahabonye ibibanza,
Rubuguza yahubatse,
Haba imbata.
Mbonye imisozi yanyu,
135 Yabaye ibinani,

Inaniye abanzi kuzayitirirwa.
Iraramukirwa Rugarura

N’impinga ya Rugaba-byoko,
Habyukurutswe na Byuhiro
Niho nazimya icyunzwe,
140 Cyokeraga igihugu.

Byinzarwe ahubatse
Haba u Rwanda-rukuru.

Iraramukirwa Mutaga

Yo na Mugabanya-joro wa Mugera-hasi,
Ngo yabanje imirimo,
145 Ihorera Mirishyo.

Ni yo yarishyaga Nyamato,
Ngo adaheranwa n’abagome,
Ni yo yaheza abanzi,
Iragusa, murasa.

Iraramukirwa iyi Nkuba

150 Ikubakubye abanzi,

Yadutsindiye urukubo
Tuzitswe tuzamuka yo.
Nta byago byaruta ibyo wadutsindiye.
Uyu musozi wabaye uko wabaye
155 Urakawubaka ugume.

Ngaho ubaye inganji wonyine,
Ubaye ingenzi y’indi misozi
Irahatswe irawimitse,
Ngo urayimire,
160 Ngo uzagere ingo ku za ba so

Uzature nk’abasokuruza.
Sano y’igihugu ya Muhita-nkiga,
Inkuru yawe ikuye impuha,
N’impaka z’abakwanga,
165 Zizaba zishize

Ubwo ushoboye abanzi
Urabasa ba so.
Na we uraramukiwe,
Uturamutse nk’Abami,
170 Uturamutse nka wa Mwami,

Buhungiro umuhindura w’ibihugu
Wabyirura yarushye akaruhuka.
Amarushywa y’igihugu cyanyu,
Ni mwe muyemera
175 Abacyo abacyivuka

Abavunyi ba Rugina.
Wavanye inka mwo imiswi,
Udutsindira ibiswaswa binini,
Wizihiye abantu n’Abami ba so.
180 Abakwimitse ngo kabimire.

Ngo urakima wimuye abanzi
Mwagirwa wa Bimira-jabiro,
Wa Jabo ritavaho
Abakuvuka-mbere ,
185 Ngo kirage ingoma.

Uraramukiwe uturamutse
Nk’Abami ba Kimposha.
Ab’icyenda-rubu ngo kishyuke,
Udukomereje amarembo nka Rukuge.
190 Udutsindiye amarembo nka Rukozo

Wakoze ibishimwe,
Iyaguhweje urakayihwitana.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya