UMUNSI INKUBA IGANZA INTARE = LE JOUR OU LA FOUDRE TRIOMPHA DU LION
Ce poème de la catégorie « Impakanizi », est un chant de victoire. Il achève le projet du précédent. « La Foudre » est le nom figuratif de Yuhi III qui habitait à l’endroit nommé Ijuru (Ciel) de la résidence de Kamonyi. C’est delà qu’est parti Yuhi III pour repousser l’envahisseur Ntare Kivimira. C’est aussi ce Ntare qui est surnommé le Lion vaincu par la Foudre. Le rite cérémonial du Code dynastique célébré par le roi en route de Kamonyi à Mujyejuru fut supposé être la cause de la mort inopinée du roi burundais.
Umunsi inkuba iganza intare y’i Nyabitare,
Mwebwe Batabara b’inka
Itaha itamiriye iva mu gitare.
Ba Gitwenge na Gitegerwa-ntwari,
005 Bateye i Bitutu
Bya Gitebera wa Giterwa-mpigu,
Gitongana yarakaye igitondo-cyiru
Cyatwariye uwa Gitondagira-nzu.
Yaje amutamiriye nk’inzoga Nyanzobe,
010 Ya Nziguyinkiga na Mparayinkima
Ya Mucanzigo wa Nkuba
Irya Nkuba yaje itwimirije imbere.
Jye ga wabonye umurabyo wa Kiraza-ngabo,
Cya Kiraza-mbuko, cya Kiragira
015 Kiramira, cya Kiraza-nkoko
Aho itarakaye irakaramba ku migisha.
Umunsi Ingangare ineshereza ingagi ko ingabo,
Mwebwe Ngabo zimera ku ngabo
Za Rugero na Rugaga,
020 Zigamba i Mera-ngamba ya Mfitingamba.
I Ngange muhangira inganga y’ingaragu
Ingabwa iri imbere,
Ikigambana iyo ngamba ya Nyamurwa.
Yigabye yagabye, Mugabo-nka-nde,
025 Wa Mugabo wesa wa Mugabo-urasa
wa Ngo-turasuke,
Ajya kumwirasanira ubwa mbere.
Jye ga wabonye n’uko adashyama
Mushyuhora wa Rushya
Wa Bushyikiro bwa Nyirurushya,
030 Ishyaka rigiye Ruguru kw’iya Rugogwe.
Shyamba we ajyanwa mu rushya
N’ukwanga ko ashyamirana n’ishyari
Rizaba iwa Sinashya.
RUGANZU I BWIMBA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga, Mvuriyinka
035 Ya Mvukije-nde ya Mvugizumpe ya Nyamvura,
Mivugo yavurungaga inzu
Ya Nzengeye i Kabuye.
Uwo ni Mazameza
Wimuraga Maziyera inzu ya Ndazi,
040 Indagu yagombye Ndahurira
Ya Ndahiro ya Ndahise
Ahiga yahamije mu rukoni.
Mukobanya wa Mukozi,
Akoza umukobwa we ihyano,
045 Ari i Budashya,
Mushyo wera wa Rushya
Utagura inzovu za Mutaha.
CYILIMA I RUGWE
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga Mutega yituma nk’uwatumiwe,
Mutamwa wa Matabaro
050 Inshuti izirabukiye ngo zamuragurije.
Kiraro yararanyije.
Amashyo y’i Kirara-nzuki,
Ahendera Nzogu mu nzozi, nzoga i Nzega
Ahenda uwabo imigisha ibiri
055 Miganwitatu ya Nzugu,
Muhigi agendera uruhiye iwa Muhirwa.
Cyusa, cyizihirwa mu ngabo
Yizihirwa n’umugana akuye i Nyamigina,
Umugabe wa Nkuna na Nkuwa-ngame
060 Watugiriraga ishyaka imbere ya Shyara.
Ati : nimugera i Shyara-mazi
Na Nyiramvumuyishyanga,
Inzoka izavuka i Nyamishya
Mirishyo azaza kuyishya.
KIGELI I MUKOBANYA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
065 Usa n’umutaga Mutambira-ngoma
Wa Ndasanyi ya Mutaho
Wa Mutanguranwa-ngame
Ingabe azugamisha mu ngoma.
Ingoma ya se ni ingarigari y’intwari
070 Zishimye ishingu,
Umushi yayigombye amwicana ingoyi.
Nyangabe ya Ngozi akura inka mu ngombe,
Ngondo ya Bugondo
Yigimba ingangare y’umuhutu,
075 Ahitana se mu Gitega ari umuhisi.
Utaha i Mazi-ari-intambara,
Intambara yabaye i Rwezwa
Imbere ya Rwanda
Yazisanze na Rubanda batsinze kwa Nkuba
080 Inkoni yashoreje Shenga
Ayinyuza i Shenga ishengero.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga Ruheka-byaro rwa Mwica-giheka,
Wa Buhenda-bwenge bwa Mihunga
Ya Muhuruzi wa Muhundwa-saro,
085 Waseruraga Abanyesenge i Buremwa-nsumba.
Igisagara cyari kizanye Sangano
Gisenya ibihugu,
Aragisenya Mihunga ya Muhuruzi
Umuca w’igihamo,
090 Aca bene Cwa barahamura
N’i Mudahamagarwa n’i Mudahamagara,
Mwo mu giti gihamurwa inzoga.
Nyanzobe ya Ndimunzoza na Mwambara-nzege
Adukiriza inzoga inzoberanyo.
095 Uwo ni Nziguhakwa
Watabaranye uruhanga, arahabwa,
Abamuhaye uruguma abisha urugina.
YUHI II GAHIMA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga Mitana yaka Nyirabiti
I Musekuzwa-biti, mu biti birasana,
100 Iyo Mitwe iteretse mu Kirasagwa-basabyi.
Kirasana we akabateza Kirunga,
Musasa akazitamba imbere
Ari we mugaba,
Serugo akimura mu Rugwiza-miheto
105 Ye nyiri umuheto
Ye Muheta-ngoma
Umuhungu wa Miheto,
Mpetera-ndahise, se wa Ndahiro,
Warahuraga imfizi ya Rutembe
110 I Butinda-ngeri.
Ye ngeri zo mu ngabo
Zatahanye Ndimungeri kuri Kigeli,
Iriba rye rikitwa
Bigeri bya Kigeli.
NDAHIRO CYAMATARE
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
115 Usa n’umutaga Butare arekera Mutana,
I Butekeri kwa Rutanyi
Ngo azabone Mutambyi na Mutabara-Rwanda,
U Rwanda nirugishuka rugire umugisha.
Rugira abona Rugabo itanga abagabo,
120 Ye Magondo ya Magabo
Nyiri ingabo yahara amagara iwa Ntamagara.
Mbaraga ya Mbangira
Umugira w’imbabazi,
Yerekanwa i Bucanwa-mbago
125 Bwiza bwa Bwesa,
Ubwe bwami abwerekanwa i Bwarikwa-mabuye.
Ngo: dutange ga aya matungo,
Dutege ay’umutozo
Byamutambyi jye ndamutabariye.
RUGANZU II NDOLI
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
130 Usa n’umutaga Muhabukira–guhora
Wahora inzigo buzima
Ava iwa Mwitwa-nzovu,
Inzirwa zahuruye mu Gihungirwa-nzigo
Gihagatira we akabateza Kirunga,
135 Ngo abavure ikiramba
Cyararanyije Kirambukira.
Uwo ni Kiramira wazimanganyaga ikirari
Mu Kirambukira-bahuza,
Mpundu ya Mpembwe
140 Nyiri impamvu yo gukira.
Rukorera rwa Rukozi rwa Rukore,
Wakanguye iz’i Mudakanguka
N’iz’i Mudakangurwa,
Nkindi ya Nkangura ya Nkomane
145 Wazana inabura ya Nyamitanga,
Uwo ni Kirasana wadukura mwo imirase,
Yarasuka akadukwiza induba
Mu Byera-ndubaruba.
MUTARA I SEMUGESHI
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga Mutinda -ku-nzira
150 Wa Mutamba-kw’iriba wa Butebanwa kwa Mateko,
Nyiri inteko i Butemwa-ntenderi.
Uwo ni Nteguro wayogozaga Ntwana
Ari i Ntampaka,
Mucangoyi wa Mucana-ngondo,
155 Nzogera ya Maziga,
Akurikira inka atari inziga.
N’inzaduka y’inzara,
Ageze i Bwitwa-nzige
N’i Bukuzwa-nzara , n’i Butazika,
160 N’i Ruziga-zina
Hafi y’amazi atazika.
Tuzeye Mugarura wa Nyabugondo
Uwo ni Rugondo
Wokoraga ingomba yo mu Nyabugondo,
165 Mpingongo ya Migongo
Akatwongerera imigongo.
KIGELI I NYAMUHESHERA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
Usa n’umutaga Mukora-ngabo wa Nkuriza
Ya Nkotihora ya Nkombe ya Nyirankoto
Mu Budasigwa ntihasiganiwe,
170 Ari i Buseruzwa menge.
Manzi ya Mabega ya Mabano ya Mabara
Gihana cyabangura ishengero
Mpa inkindi ziramucikiye za Mucura-mana,
Imitwe y’ingabo irasabirana ingoma.
MIBAMBWE II GISANURA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
175 Usa n’umutaga Mutamwa
Yaka Rutamu umutero mu mutwe,
Ahikura Rukinga ku mukindo,
Rukiza rwa Nkingiyinka
Ya Rukoma-sindwe
180 Amusindiye aramusumbiriza.
Uwo ni Nkiranya
Washikuraga Ndimunkingi inkindi,
I Nkoma imwiroreye
Imusangana inkungu.
185 Inkoni ishorera inka
Ahimye ayishorerana na rubanda,
Rubunga rwa Ndajinka
Atuma yo Rubunga akiza Rubanda.
Ku Rubabaza-mihigo,
190 Ku Muhitudasohoka
Harya bahiranya na Businda-ngeri.
YUHI III MAZIMPAKA
Mutanga-ncuro
Umutaga utabara inka izi
N’aho na we umusangiye ku rugamba,
Musangwa-rugamba wa Rugambwa
Rwa Rugenzi rwa Ruganza-bashi
195 Ishema arizanya Rushikanura-mparage.
Uri impamvu ye
Mpimyambi ya mpingabo,
Ingabo utabaranye zitabaruka vuba.
Mwarizihiwe Cyiriza-bami
200 Wabaroye ntiwashekesha,
Wabaganje uje kubaganza du na bo !
Ba Nkungu, ba Rukungu na rukundo,
Baraye mu Rukunda-mvura.
Muhore inzigo ya Rukunda-joro,
205 I Jurwe mukahabundikaho ijuru.
Muraye iwa Sabyuma
Mugutabara Byunzwe,
Wagaritse ingarambe Rugorora,
Rugaba mutashye uragorora.
210 Urakangaza n’abakugomba Ruhanga
Ruhanga-mbuga uragatura kubahana.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- MIRAMA -UMUNSI INKUBA IGANZA INTARE
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário