YE NKURU YIZIHIYE INKA = O LA NOUVELLE REJOUISSANTE POUR LES BOVIDES
Ce poème de la catégorie“Impakanizi”. Le contenu mentionne une guerre contre le Rwanda qui, à l’époque, ne pouvait venir que du Burundi de Ntare III Kivimira.
Ye nkuru yizihiye inka
Ye nkunzi ishibije Nkundwa
Inkuru mbisha,
Ye Nkindi idukuye mu iziga
005 Ye Muzigirwa udushubije kwiziguruka,
Ye Ruganzu rugeze umunsi ku wa Ruganzu
Kandi Ruganza-bashi rwa Ruganza-nyika,
Nigambye Rugambwa rwa Ruganzu-mbuga
Udushibije gutamarirwa.
010 Ye Muhire wa Muhanyi
Wizihiye irembo,
Rya Rembo rizima rya Nyirabizima,
Ye Cumu ricuze inkumbi
Rishibije icumu ryari rije
015 Kuducura inkumbi.
Nkungu ya Nkubyisuri ya Sabugabo
Mugabo usibye Kizima icyunzwe,
Data se Kirorero
Cya Kirema-sinde cya Sinde-nzima
020 Nti : uragatabaruka.
Ngira Cyunganira-Rwanda
Nti : e Nyiri indoba
Inshibije Ndoba kugoroba,
Ye Kirema-mutima
025 Kidushubije umutima mu gitereko,
Ye Mutimbo udutangiriye
Aho twazaga gutemba.
Ye Muhinda ugeze umutaga ku wa Muhinda
Kandi ava i Buhinda,
030 Muhinda-nyazwe wa Muhinda-mboko
Wa Mpumbye ingangare ya Rwamacura
Udutesheje amacwa i Cumbi.
Ye Sugu ya Mutagoma yujurije umuhira
Wa Mweguzi wa Muregeka-mbahe,
035 Ye Rubango rubanguje urubango
Rwari rubangiriye kudashyira mu rwano,
I Rwenda-shako, rwa Rwenda Ndonyi
rwa Samukuru,
Nkomati waruye Nduba mu Nkekwe,
Data se Muhimuzi wa Ngira-nzima
040 Nti: urakishyuka.
RUGANZU I BWIMBA
Ye kaze zikuramye Ruyege
Akuzaniye impundu Ruyenzi
Rwariye Rubonde i Ruyanga,
Ntiyicuza ibyo yacurambaga i Mayuki
Aronka ibyo yahawe.
Nyabigwi bya Nyirarugwe
045 Kabe mu nka umu zitakuruha,
Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga ucacana inciri
Ngo hace Nyiramariba na Nyiramavumo,
050 Arare kuvigera ubuhatsi.
Ruvogera-mahano rwa Maza na Mabazi
Iye Mana ikabuganira,
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
CYILIMA I RUGWE
Ye karame zikuramye Kigeli
Akuzaniye impundu Kigeli
055 Cyazinduka, ye na Kizinduka
Icyotesha-mabega,
Kirasana cyakuye Kiroboshya i Kiranga-nzara
Yikoze amukirimbuza imbuga.
Kabe mu nka umu zitakuruha,
060 Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Umva Kirahanya yituraga se mu Kimuga,
Ubwo yamwimburiye uwa Cyilima na we
Mwaga uhuruduka i Ngurugunzu
065 Wica inyohoshyi yari mu Munyinya,
Uherako uhimura Mwiba i Bushoka-biri.
Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
KIGELI I MUKOBANYA
Ye karame zikuramye Muramira-mfuke
Akuzaniye impundu Muramira-basabyi
070 Wa Nsamira ya Musaba-gaba
Bahereje inkoni abambere
Bati: murika turashimye.
Amurika amagendeza
Amurika impatsi n’insanga,
075 Umugabo arashima.
Mwagutega umukanyi wa Muhanyi
Ngo akoze bene Cwa amacwa
Bacukire aho kuza ino ukundi.
Aho ko anabaziranda umuhashye
080 Ageze i Mudasamurwa ahabyarira iyeze,
Agarura ubukanya-ngobyi
N’u Bukanya-mikenke
Bwa Kivura cya Vuna-ingoma,
Jye mvuge aje kwagurira ibi byaro.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Ye karame zikuramye Mutabazi
Akuzaniye impundu Murandi
085 Watetereje Mujara
Ku mugezi muziro wa muzirakwaka,
Umva Nkushyi y’inkuba izahima Nyiga
N’iwa Mbyeyi bakahagenda ubusa.
Kabe mu nka umu zitaruhuka
090 Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga utumira impebyi wa Mperezumugozi
Atumira iz’iwa Mwishyo
N’iz’iwa Mwishyo-muke Mwishya-ntabazi
095 Wa Ngenzi ya Mureshya-ngenda
Ateze ukwima kwawe kwiza.
Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
YUHI II GAHIMA
Ye karame zikuramye Mukozi
Akuzaniye impundu Mukoza-riba
100 Mukora w’ibitakozwe n’abatari we,
Mwigura-ngoma nyiri ubuguzi
Bwateye abandi amashisha
I Mashinga ya Masheshi na Mashemwa
Nyagushishikarira ibintu ibi.
105 Nyiri imitego baketse ubushyome
Buzanitwa ubugira hanyuma,
Kabe mu nka umu zitakuruha
Na we ntukaziruhe.
NDAHIRO CYAMATARE
Ye karame zikuramye Mukozi
Akuzaniye impundu Mukoza-riba
Ni cyo wazishakiraga.
110 Mwaga ushyira Mpamijurutete
Wa Cyitwa-ntete
Ujye guterura i Kantete,
Ugeze i Cyireka aretse na Gihugu
Igihugu yarimo gihorana imirishyo,
115 Mirimo iboneye ya Bagobe
Ibyo agoretse azabigoroza Maza.
Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
RUGANZU II NDOLI
Ye karame zikuramye Kirusha-tabaro
Akuzaniye impundu Kirusha-batimbo
120 Cya Ndushije Nyabungo ya Kirusha-ntwari
Uwaragiraga Shamangi,
Manzi ya Bicaniro
Acane i Buteka-hamwe
Inteko zikayogoza i Nyamizi.
125 Kabe mu nka umu zitakuruha
Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga uheraheza indagu
130 Ngo atamesa u Bwanga-maso,
Abashyikirize n’u Bwanika
N’u Buva-myaka bwirize bwose.
I Buzira-nshyushyu bwa Samukuru
Nkomati yaruye induba mu nkekwe,
135 Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
MUTARA I SEMUGESHI
Ye karame zikuramye Muhimuzi
Akuzanije impundu Muhumurana Rwanda
Wa Rwango ruke rwa Muhanyi
Wahimuraga Inyago za Nyabugahe
140 Muyange ntayibe ku ngore,
Ngo irasukanye ibihubi
Isanza u Bungwe Bwengwa migezo.
Kabe mu nka umu zitakuruha
Na we ntukaziruhe
145 Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga ushyira inkwano
Iwa Nkomeje n’abuzuye
Ngo asige abategekeye,
Mutegeka busoro, abategekera n’ubwanga-yusi
150 Budahinduka ibyusa ukundi
Nyakweshera kwa Mweshi.
Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakwimika ugume.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Ye karame zikuramye Mwami-kabiri
Akuzanije impundu Mwima-siga
155 Wa Mwira-buzima wa Nzigiye
Ya Muzigura-nkiga
Uwatabaje iminyago ikaza gatatu,
Izo kwa Mfashe-n’izo
Kwa nifasha ikinini
160 Kiramba azisanza iza Murasa-mpore.
Kabe mu nka zitakuruha
Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga uzihitiramo umuhire
165 Muhira-bahange wa Muhira-bakungu
Wa Mukunga-bayombe na Mukora-nzengwe,
Izi nka zibanje kumugushimira.
Iye Mana ikabuganira
Iyawe Muhinda wa Bihunge
170 Irakakwimika ugume.
MIBAMBWE II GISANURA
Ye karame zikuramye Cyubahiriza-ngenzi
Akuzanije impundu Cyubahiriza-Rwanda
Cyenda-nyundo na Cyenda-ndashi
Nyiri ukwamagana amatongo ya Giseri,
Gisamirwa wahurudukanye imitana n’imishyo,
Ajya kuyisha abarozi ba Nyirarushya.
175 Kabe mu nka umu zitakuruha
Na we ntukaziruhe
Ni cyo wazishakiraga.
Mwaga usanga igihugu cyiyambitse
Ucyambika inka n’ingoma,
180 Uhorera ibyoroshya-nka Nyamakera
Wogogoza n’abami isi yose
No hanyuma ngo niwima hatakurushya.
Hari kure na kure
Hirya y’i Burera,
185 No hirya yo mu Bacuba
N’aharora Nkangwe,
Nkaguye indeka yakubye byose
Abagira u Rwanda.
Iye Mana ikabuganira
190 Iyawe Muhinda wa Bihunge
Irakakwimika ugume.
Ye Mwami wimye uko musazwe
Ye Mushusha w’ababyazi
Musigirana w’imizo
195 Ya bene Goma rya Nyirabugiri,
Ukanayirinda.
Ye Nzugu izigurutse inzeri ya Mizengo
Mugabo ubuzige uko wambwiwe,
Udukuye mu rya Rugondo
200 Rwikoza-ngondo rwa Ngogo ya Rugenza-mbaka
Inkuba yawe irakaramba.
Amahanga ntatwikoreye ku matama
Makamba ya Maziko muramaze,
Imishyito irabihiwe
205 Na twe turaberewe,
Nta cyo nzakurushya
Mutwambitse Nyarume.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- Muguta-YE NKURU YIZIHIYE INKA
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário