Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- MUSARE-UKURI KWIMUTSA IKINYOMA KU NTEBE

UKURI KWIMUTSA IKINYOMA KU NTEBE = LA VERITE CHASSE LE MENSONGE DE SON SIEGE

Voici un brillant poème à “Ibyanzu”. Le roi Yuhi IV Gahindiro venait de triompher miraculeusement de son oncle Gatarabuhura. Le vieux Musare jubile car cette intrigue a trop duré ! Il en profite pour dire au roi que ses jours sont comptés et que pour ses mérites, il attend quelques faveurs avant sa mort. Le poème passe pour être la preuve la plus patente de la prédestination royale par lmana. La victoire d’un bébé sur un puissant oncle, c’est la victoite d’Imana !


Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe
Bimutsa b’intebe y’Umunya-rwamba,
Umunyabuha wa Nyirabyanzu bya Rwerekanwa
Abahenda ingoma i Bitwenge i Munyegera.
005 Yataha iwa Mutama Nderuje,

Rukwekwe akamwima imfuke Nkindi,
Kujya kubambura Nyarume.
Cyo nagaragare uwagira ngo
Nta ngoma arakamuraga Rwuya, Rwondo,
010 Rwambik-abona rwa Rwangira-mugoyi,

Rwa Nyarume na Nyirarubisi
Ngo yarayibiwe ingoma Bwimba.
Uwabonye Mukanganwa ari mu ijabiro
None akabona Mukanza umutondo n’umubyuko
015 Akamwijanira ingoma.

Ijambo ry’imvaho rivana imbarirano ku kirago
Bangiza b’ umuseso wa Mbabay-imbavu
Na Rubengera rwa Mushyoma
Abaritse amarira inkungu mu Kaniga.
020 Yataha iwa Mibumbatiro Rukabuza,

Agakuza yo abiru Byano bya Mushyikirano.
Niyigire aha uwahakanyaga Mparay-inkima,
Ngo nta Rwanda arakamuraga Rwema
Rwa Rwohera-mabano na Rwohera-nzima
025 Ngo yarayenze gusa Gisagara-miheto.


Uwabonye Rugenduka adukwiye,
None akabona Rukabukira agwira,
Asa na Cyilima,
Akamwijana kumuraga.
030 Uwari uzeye ubwami we,

Ntiyabuhebye akayoboka uwimitswe.
Erega impfano ntawe uyugarira
Ikarenga imyenga.
Kandi ni uko abagome batagira amaso abona
035 Umwami yari abamaze impaka,

Umunsi w’i Nyabikorokoro,
Mukoranya buta wa Mukora-ngabo
Wa Ngoka ya Nyiramahame
Amahari ayereka Mutabazi Rubanda.
040 Aho bamurereye Umwami amuberetse,

Bagatoboka amazi ava mu maso,
Ngo Nkoni ahawe u Rwanda.
Kandi nabanzaga babuganiye uwo yerekeye
Imva-Rweya ya Nenz-ubuta
045 Ya Nyiramutambara ya Cyamatare,

Bagahora bisuka indekwe ku nda.
N’iyo umwe yicwa bamwirorera,
Abasigaye ntibazirikana ko bapfa, bakikoma,
Bigimba umuziro.

Nyirinka za Muganwa
Nkubwire akageni ikinyoma
Kishe abagome kera

050 Harya Cyabanza Mwendo

Inganwa ya Kizibukiriza-miziro
na Kirengerezwa-mase
Miseke yimikiye Miseso i Gisahura.
Uwo na we afashywa i Bugesera no kubeshya,
Ngo yatswe igihugu na Mwishyi wa Macyuriro
055 Abeshyuzwa na Censha.

Harya kimukojeje irya n’ino
Agaruka kwihongerwa Macumbi
Ngo azamubyarira akana azakitirirwe,
Ngo ejo adacyurirwa ubugome.
060 Mu Migote ya Kimya-miyumbu na Cyibihu,


Ngo amukize Mutembyi
Rugwe akitse ingabo.
Kimwicuku ntiyatabariye ingoma
Ngo yiguze igihugu nka bene Sanshyimbo,
065 Ku Bunyabungo na Nkoni.

Nyirinka za Mutimbuzi
Nkubwire akageni ikinyoma
Kishe abagome ba kera 

Cyaturumbura Karimbi mu Busanane
Bwa Kijombora-maraba na Cyahwa-nyege,
Kiramutwara kimuta i Mpiza ya Nyabihu.
Naho Mutamura-bara atabarukiye mu Kabare
070 Yatashye mu Rutagara,

Amurikira Rubanda Abami babiri,
Mutabazi bo na Ntabara ya Nyangunge
Yari ataraza Nyirakarimbi mu Rwanda.
Nyabadaha amaze kwibaruka Ruhobe mu Bihembe
075 Bihembe bya Nyamwaro ingoma azihanwa
na Kigeli.

Nyirinka za Nyabitimbo
Nkubwire akageni ikinyoma
Kishe abagome kera 
Cyaturumbura Tabaro i Murambi
Wa Nyacyunzwe na Cyonkezo,
Kiramurenza Nyakizu
Yambuka u Buroha,
080 Kimusuka muri Ruhanza

Ngo agiye gutagaza Nyakirama,
I Nunga za Mabiho
Uwo kimurwaza ibisazi.
Emwe icyanyereka umupfumu
085 Ujya wimika abagome,

Ngo muregere Muka-ntege
Napfanye amatsiko, akaza nkamurora.
Nyamwonda yagira ngo ni umuhanga wo kuragura,
Arengwa na Burengwa ari mu nzu.
090 Nyakaja i Jabana rya Ruvumu,

Umupfumu uhwishe yica mu nda.
Ese umupfumu si Miterano,
We waraguye imana iri ukuri,
Abateye Yuhi mu kicaro bakagwa.


Nyirinka za Kigeli
Nkubwire akageni ikinyoma
Kishe abagome benshi

095 Cyaturumbuye Rugo rw’agasi

I Mpororo ya Kihuta-joro na Kitabuturwa,
Yari aje yahagira
Ngo araka Rushya ingoma.
Umwama yamanukanye i Ndorwa yiruka
100 Yawumazwe n’imbaga yamanutse i Kanazi,

Imwuhira Bakokwe.

Nyirinka za Rukonya
Nkubwire akageni ikinyoma
Kishe abagome kera

Cyaturumbura Gahiga-nzuki
I Rubaya rwa Nyacyongera na Nyacyondo
Yari aje yoroheje
105 Ngo araka umuriro.

Atuma kuri Matungo uyu ngo amutunge,
Akize, biramwangira
Ukugoma kwubakwa mu nda.
Ageze aho azimirira aho,
110 Ayoberanya uburari,

Tuyoberwa n’iyo arengeye.
Naho yasohoye mu bandi bagome
I Gisaka cya Kinyamigero na Gitukiro,
Imana se yamwereje yohera ibisambo.
115 Akubitaho Gatimba na Gasyo,

Ahenga umunsi Mugogoma yatanze,
Atora ingabo muri ba Nyirarume
Ateza Rushwa rwa Marumbu i Marumba,
Na we Rukora yikora
120 Ava mu gicano cya se.

Mu Myisigiro ya Nyagihombo na Gitabure,
Emwe hakagenda n’umwe
Wo guharangura amazu yo kwa Muhaya,
Rurirambo nyambara
125 Nkayishengeza iwa Yuhi.

Se we ntiyabajije na mwene se Gasenyi,
Ko ingoma yamugumira,
Aje kuyibisha Muguru wa Nyamikonki
Kagufi ahame imirishyo kuza kuzituza.
130 Na we umwimika akaba uwa bene Rugwe

Ngo azi imirwa yasigiwe kera y’ i Gisanga,
Rujana abeshyera Kigeli.
Noneho nibace imibuga
Banciye umucyaho,
135 Baruzi ko ntebukiwe nkuze.

Nakijijwe n’inzu nitangiye mwo
I Butare bwa Gitonorwa-ngingo na Gitonora-bato,
Ukaba unsindagiza ngahwita
Singwe ku gahinga,
140 Nk’uwagiye mu nyuma z’uwagomye

I Gisaka bambikiwe ukazambikura.
Noneho nibatambe babonye irugu
Baruzi ko ntebukiwe ndi umugunda,
Nakijijwe n’Umwami wampatse
145 Mu mpamba za Nyakenya na Kitagabanya

Umugabe ukwanganiye
Agukura mu batesi.
Wankura aho Bihendo yakura ingoma
Ava i Rukoma Rukanda
150 Wankundiye wankura aho.

Uransubiranye vuba
Sinkiri uw’iminsi,
Nsigaye ndi uw’umunsi
Munsi ubyukurutsa amashyo
155 Wa Mushyikirwa,

Bushyike yaje ikajyana umuntu.
Nahatswe na Mibambwe
Amurikira Mukanza,
Nkaba narakeje undi
160 Mba nitwa Hondi rya Nyabitwenge.

Sinafashe Shumi na bwato
Sinateze ibizaza nzi uwahawe ingoma
Menyera uwo.
Urampe inka mu z’abakwanga
Uzi ko batwangana,
165 Mporwa ko nsokombora ayo masenga

Nkayasesa ukayanga.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya