Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- MUSARE-UMURAMBI W’INGOMA

UMURAMBI W’INGOMA = LE TOUR DU TAMBOUR


Ce poème est de la catégorie « Ibyanzu ». Comme on le voit, l’intitulé de ce poème est proche du précédent. C’est qu’ils ont le même sujet : le second enrichit d’exemples de martyrs au premier qui ne célébrait que celui de Gihana. La « soif » du tambour a été étanchée en plusieurs « tours ». Composé après la mort du roi du Burundi, Mutaga III, Musare enrichit l’histoire en donnant des noms d’autres « martyrs mystiques » (Abacengeli) qui, à son époque, avaient déjà suivi l’exemple de l’illustre prince Gihana. Le poète ajoute une précieuse précision : Ce sang dont le tambour a soif est celui de ses « princes royaux = Abana ba Yo » et non celui du « petit peuple = Rubanda rugufi » .

Umurambi w’Ingoma
Iwuhiza Bene Yo,
Mwebwe bene i Karehe
Ka Kiremwa-mabega na Kiremwa-rushya,
005 Bugabwa azarushya ingobyi

Ku nzira i Mugogwe.
Mugari witwazaga Mugaru wa Tandi
Atabajwe i Ntobero za Mitav-ibiri.
Abo ni aba-Yo bayivuka i Muko
010 Wa Nyiramuririma na Murema,

Abamara Mbanza igishyika mu nkomati.
Nta mutesi wa Rutonda-bihu na Budaha-mwezi,
Utarumangurura Muriza ku mariba.
Inkora y’imirama ikomera abayiva,
015 Muhinduka wa Muhimbarwa-magambo

Na Muhidukira-rimwe
Muhira azagaba ku musibo wa Mukoma.
Umurambo wa Mipfumbato
Ugejeje imfubyi za Forongo
020 Mu kigwi cya Nyamicu.

Abo ni aba-Yo ibicisha ibihugu,
Iyo Mvanganya-bara ya Murakira-mvano
Wa Mvano-nsa ya Rubisi,
Bagatuma isumba ingoma Ruyenzi.
025 Ntibapfa ngo bahwane ubusa

Abakomoka mu Cyiri iwa Cyangagara,
Uwaguye iyo agurwa ibyaro.
Rwamba ntimwibare inkuru nziza
Ngo muciye Abasindi inka
030 Mu Buzerera bwa Kibaragaza-nzira

Na Kibaka-mbogo,
Rubibi ahuruye iyo
Ngo abasenyere ijabiro.
Umutabazi ntasekwa ibyuma mu mubiri,
035 I Nyange ya Nyirampora na Mbura,

Asekwa imiganzanyo.
Ko abatabazi biwanyu
Barasana ay’imigina,
Mu burembera bwa Gisohoka-misomyo
040 Na Cyamurura-soni,

Umusore upfuye agatsi
Ngo yiguze Myengo.
Ntiwabonye uwiguze ingoma nka Mugara,
Ngo arazimiriza Zuba i Nyankanda
045 Akabura ishakiro.

Nyakirama ntimwivuge inshuro mbisi,
Ngo muciye Muci-w-ibihugu inkumbi
Mu burengera-nzoka,
Bwa Gihoza-bagenzi na Gihangura-mvura
050 Kibogo abugarije na Mbumburi.

Ubarengera akaba Mitwar-itaburana
We na Bwoya-bw-uruvuzo
Abahizi ba Mukende
Bageze aho bashokera rimwe.
055 Abashotsi b’iyi Mbonetswa-bwami

Ya Mpay-iminwe ya Nyabihe bya Ndanyuzwe,
Bagatuma Imobwa- mamera
Ikengerwa ishyano.
Nubona agacu kabisha
060 Kazazingira i Nyabirenda na Kivuga-nyoni

Se wa Rwego i Mugina azakavuka mwo.
Ruhanza ntimwishime urw’inkuku
Ngo mukoze Mukundwa amaraso
Mu Bushamika-ntege bwa Gitanya-magana
065 Na Gihagatirira-moso,

Mutajya kwibarutsa Karyenda amahamba.
Uwabiciye Umwami
Bukeye akabicira undi, Bagara,
I Nyagikona Muhaya mwizihiwe iki ?
070 Si inkuru mbabarira mwari muhari,

Ubwo tubambuye Umwami
Mu Ndatunganywa,
Za Gishingwa-nturubiko na Cyamasyo
Umupfu wa Zuba agatarurwa buhongo.
075 “Urwabageseye” ntirurava iyo Barundi,

Uwabatse so Mutaga
Atumye Mukunda iyo.

Rwingoma kurya ingoma ari iyanyu
Wayiguze nk’abanyu

Wayiguze nka so Mukobanya
Akorera Magata ibara mu Ncubuka,
080 Za Gishoborera-ntebyi na Kidashoboka.

Buracya akuye Rugina
Yiha amagorora arumanza Ruvuzo.
Butandukanye ngo hasusuruke
Iya Manywa arayima,
085 Rugabo ijyanwa umugiga.

Mwikozi umukorera w’ingoma ya se,
Bikungera umukubiriza w’intambara nk’inkuba,
Akubira Cyumya mu Bwami bwe,
Amuremberana buhabe
090 Apfa nk’utahatse,

Mu mpira za Nyamikonkoboko na Mikogoto,
Ya mitwe yatoye iyoberwa igwiro.
Washishikarira Karinga Rwinzobe,
Umwana w’ingwe umwama ubugabo
095 Wabumubuza ute !

Rwingoma kurya ingoma ari iyanyu
Wayiguze nk’abanyu

Wayiguze nka so wanyu Incarubanza
Wacaga imihigo yo mu Ntoma,
Za Kirambira-bagenzi na Cyiyumiriza-mbeho,
Ifato rya Mutwara-mbere.
100 Amaramuka ya Mukiga

Yaciye Nyabanza ingoma
I Busundurwa-mabuye.
Uwo ntiyapfa ubusa ahwana n’uwo Mwami.
I Mutara wa Nyiragisa na Kirezi,
105 Kirasana arwana amagundira-mubiri.

Mbe n’uwavuna inka nka Rubonde Rubango,
Ugakura i Nubayango
Umugiga twawukumara.

Rwingoma kurya ingoma ari iyanyu
Wayiguze nk’abanyu

Wayiguze nka wa Mutsobe mukuru
110 Watangazaga abarasanyi,

Ba kurya n’aba kuno mu Irimbanya
Rya Kibimbiza-migezi na Cyabika.
Murorwa igambiriye Mutimbuzi umumaro
Umumaro wa Nyamaso uraboneka:
115 Atwitse ingo i Gitsindwe

Akubira Mwambutsa i Musanza.
Uwo ntiyapfa ubusa ahwana n’uwo Mwami.
Bamukora amaraso abakora ibwoya,
Aburanya inyana na za nyina,
120 Yica inkumi n’umusore,

Atanya umugore n’umugabo,
Akubira urugari i Masiribo.
N’i Rusake rwa Mikonoro,
Rubona atwikira ingoma mu nzu i Muhanga.
125 Uwo Mutabazi ko yabateye amahano,

Umubiri w’akazu k’ibibembe waje
Bazawogoroza iki ?
Rwingoma kurya ingoma ari iyanyu
Wayiguze nk’abanyu
Wayiguze amakuba-ruhu mu Babogo
I Shyunga rya Muragara,
130 Ruhogo ikuhije amagona-bafozi.

Inkotanyi ya Kabanza-ngabo
Irakije umwana wa Gicibwa-ngoma
Nka Bwimba i Kibingo.
Rero na ho hari umukiko
135 Ungana uwo umaze uyu,

Nyangoma aho abereye irya Musema
Rugeseza atwaje ingoma ku nzira.
Mbe nu ntiwabonye umurambi w’intwari,
Ngo urahotorera Mbanza
140 Inyamvuzo ikagwa mu rwuri.

Rwingoma kurya ingoma ari iyanyu
Wayiguze nk’abanyu

Wayiguze amakuba-ruhu mu Budakura ,
Murira yari yigize nka Fumbije,
Rufuka yambika Maganda ho umugabwa,
Mu Mwaga wa Gitumbuza-juru na Cyagizo
145 Butare yakugumye, Karwana arasonga.

Mbe n’uwavuna inka nka Mikiko Rwingoma
Uvuka izo ntwari, ubugabo wabubuza ute ?
Nkamenya ko badapfira ubusa
Abashotsi b’intama ya Ntey-umushi
150 Ya Mushikuzi wa Gashoreza,

Uwabonye yihishe
Mu mashoka ikamumenya.
Yamuca ntangwe
Iyo yarengeye agasendwa
155 Agapfa gutinya

Ingoma ikamwisha urubwa ityo.
Nkamenya ko batava mu nzarwe
Ya Nyamugegera n’intagereranywa
Ya Ngeze i Bugara ya Migarukano ya Ntengato,
160 Baragafata amazi Ntuku igashoka kare.

Nta rugumye rwa Kabanza itabamaza Karinga,
N’abavuye i Kanyoni ibicira rimwe.
Ejo wakoranyije abahora,
Ukoranya n’abahorerwa,
165 Urabiharira ntiwegama.

Ejobundi wakuza Muhambwe ukora mu Rweya,
Mukenda menye ko uhazi
Nti: nkoze abanyuma.
Ejo nihariye umurambi wa Rwingoma
170 Ukomerezwa Muringa,

Bishike bya Byano
Ntiwava ku iriba.
Are Karinga ntishira inyota
Ahandi Abanyejari
175 Na Bene Ndoba aba bayikumaze.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya