Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- MUZERWA -MBYARIZE UMWAMI INYAMIBWA

MBYARIZE UMWAMI INYAMIBWA = JE VAIS SUSCITER DES ELITES POUR LE ROI

Ce Fragment de 30 vers date des années 1874-1875. Il traite des expéditions de Rwabugili contre le roitelet Karinda et une autre contre Kabego de l’île Ijwi.

Mbyarize Umwami inyamibwa
Babyaza ba Kivugo,
Gisage bayimajije imyango
Akayikamya Mvuzo ya Musengo.
05 Nari nzi ko ibyago byanjye,


Byanteye uruvugo i Vurunganya-ndoha.
Yaratashye ntinda kuza.
Sinasiga n’akana i Bwami,
Uratsinze ngera none nzaherukira aho.
10 Nka ndetse akanjye mpatswe n’Umwami

Umuja w’umututsi iyo agegeye,
Avugwa nk’ayo
I vugira-mpunzi rya Nyirabicano.
Gushira icyangwe mu maguru
15 Mpera Nyagasani nzagushime,

Nka Rukiza i Rukindo
Ungiriye ubuntu kari ijana.
Rorera Birorero ayanjye nta cyo aruhije
Twivugire ay’Abami,
20 Na ba Nyina w’Abami

None munshimye ubutwari.
Mumpereze icumu rya Rwabiza-murego,
Ni ryo yateze akabira
Mu Kabira ka Buyungu,
25 Butarira kabiri izizana na nyina.

Kabego ati: nimunkururire ikibindo cyanjye,
Jyewe nitebagurize rirakomase,
Nindicika ho nzaza kuriramya.
Mutajyanye inka ntimuzirage ni izacu,
30 Ejo zizoga ingeri zizatugarukira.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya