Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- Nyabiguma-UMWAMI AZIRA KUBESHYA

UMWAMI AZIRA KUBESHYA = IL EST FATAL AU ROI D’ETRE FELON

Ce poème, de la catégorie “Ikobyo”, constitue un blâme grave contre le roi du Gisaka. Celui-ci fait alliance avec le Burundi contre le Rwanda malgré de nombreuses dettes de reconnaissance contractées avec le Rwanda depuis le roi Kigeli II Nyamuheshera. En pratique, le Gisaka était devenu un protectorat du Rwanda. Le poète avertit donc que l’actuelle politique du Gisaka ne peut que lui attirer tous les malheurs.

Umwami azira kubeshya,
Babeshyuza b’ingoma ye Rutsiro
Mukigera iya Ruyenzi.
Uruguma rw’i Rugenge barwomoza imfizi
005 Iri rugwegwe iy’e Magurwe e Nyamuragura.

Yagira ikinyoma akaba acyuye n’ikirumbo,
Mu Kirimba cya Nyiramunyu
Ari we Munyu musa i Nyamweya.
Imana ntifatana ku maso irahamya,
010 Yahushye aba igihane

Baramuhane araroze.
Iyabaye inzeru ntigira amazimwe,
Basomora b’umusota wa Ruzitiro,
Ruziga azindura i Nyarugunga.
015 Rugondo ko yababonye mwo amabara,

Manywa yagabwe i Maryi
Iwa Rushy-indyarya ya Maguru.
Yagira uburyaruga
Akaba ariye n’ingoma y’ubusa,
020 Mu Busegurwa-nzuki bwa Buzimya-cyoto,

Ari we Cyahuranyi ikiryarya iki.
Nyabura n’uburyo ko yabusibye
Ubwo asomanye amata,
N’uwahoze atambana imoko za nyina i Mugina.
025 Nzarora ko umukako urusha umukore gukorezaho,

Bakurikiza b’ingoma ya Rutsiro
Igihangange na Kirongi.
Kibura-bucya bayiciriza inkumbi mu Cyunyu,
Inyaga Cyimigina mu Cyubakwa-ngati.
030 Yatatira ababo

Akaba abaye nk’abandi bange,
Mu Bana-muke ba Rukaryi,
I Nyarukiga ikimura Nyarukuba.
Urumve umukore utatatiye umukore, Bakoma-rimwe
035 Inkuru ya cya Kiyaga nkayumva i Rugano.

Rugogwe, ndi Rugenzurure
Umenya utari burinde u Rukaryi,
Na Miyego yigeretse Minaga
N’iminyago ya Kabare,
040 Mu Kabuga hambukira imirongo.

Iminyago y’i Nyarwangaso
Bayiduhirire imyaro yo mu rwango
Ya Mugurwe e Nyamuragura.
Buzima, nzi ko urinze umunsi uri izina,
045 Warushye amazimwe

Ya Mazinda-make ya Ntamakara
I Mukiza barimuka Rukanira.
Wakanze n’inyamaswa ikanze inyana i Bweru
Irahaha, nkanswe aho
050 Yari akiraga abantu n’Abami be,

Inkungu za Bikumwe
I Nyabikago kwerera Nkomy-ukwatsa.
Yagira ngo batamubana uburyaruga
Mu buryo bwa Buriba,
055 Ibyo nkorera Munyu binyura mu nyuma ye.

None wanze kunyurwa Rwambura,
Wapfa Rwamburira-ntambwe
Rwa Ntanuka na Ntamanyama,
Wapfa Rukinga rw’intwari
060 Rwogogoje intara y’i Burenga-maguru bwa Mugara.
Ko wari uzi ko ari Mugabo
Wari usigaye wenyine i Muganza,
N’impinga ya Munini
Waramuka watebye agatabara.
065 Ntamatungo,

Utari mu nda umwo w’inkamirane,
Ko ukamye ku bana ukirumarisha iki ?
Magambo wapfa Magurwe e Nyakiyaga
Mukuyagire arakuyoye,
070 Ntiyuha, ntagenzwe n’ubwije

Ava i Bwima avuza urwamo,
Akagema urwano ukagwa aho.
Reka upfe wishwe n’amata y’u Rwanda,
Rwabiza-shako rwa Shako ya Mutarataza
075 Yagutunze atatu i Mataba.

Ntihaba undi muti uhumanurura Kagina na Kayiru
Kimenyi ukunywanurira kunywesha intundwe,
None wanze kunywa Ndazi.
Wapfa Ndaye mu mbuga,
080 Ya Mbavu ya Rubabarira

Yarukubereye umwituye umuriro.
Ukoze n’irindi Rwibondo, wabagirwa Kabonde,
Nyakabungo ukabubahera umugeni.
N’urya ni undi muyiga
085 Utumye utazagira amagara,

I Magambwe atibitsa iwa Gisoryo,
I Gisaka murarira umuriro ku nzira.
Ukoze iryo nari nzi mwana njye na Bazimya
Uko wagize Kwezi na nyoko,
090 Wageretsa iryo.

None nanze kunyurwa Munyu,
Wapfa umuzimu w’Umwami witwa so
Nsibye uwaka wa Bikumwe,
Ko yakoze ibyaha bitatu utazi,
095 Uba udahiguye uwaguhekeye mu Ruzege,

Abazirwa b’i Rwamatsiko ukabubakira inzu.
Jyewe nunasiga ari mubwiriza mubi
Muhurire wa Kimenyi
Ikinyoma iki Bwoba acyaha i Bunyinya.
100 Wa Mwami urira uwo mwana,

We wayobanye na Sangwe
Ejo ko azisunika ugasumirwa-mpiri.
Nanjye nzarore Imana y’i Mpugu
I Mpinga ya Gatare,
105 Mutukana mwatokereye i Vubi.

Isazi iyo, Semwana
Iyo icaniriye icyuma n’icyoto,
Bica umukwikwi mu nka.
None wanze kunyurwa Nyamumbe
110 Wa Ngoga ya Kirega-ncuro waca ibyaro.

Byano bya Mukozi ingabo y’umuko
Yahindutse gituranya,
Abatura n’abatwagiye bagatana amayira.
Iyi ngabo wayinyagisha imfizi ya Kiroha,
115 I Rukiga rwa Ruseke

Ijya kwerekwa Nyarusenge,
Isangwa n’iz’i Nduzi ya Miragwe
Izo Miragwe azanyaga mu mirenge ya Kiraro.
None wanze kunyurwa Rubebe,
120 Wapfa Rubarira-joro

Rwa Jembe rya Kanyuranyuza,
Kanyuza ya Ngabo ya Kagenzi.
Wapfa Kanyonga kaneshaga Nyakirama,
N’ikibi kizaza nyuma mu Cyurirwa-bigega
125 Reka upfe wishwe n’uruguma rw’urugendo,

Rwa Rugorozwa-migera rwa Rukore,
Rwimikako yakuhije mu Mikamba.
Iyo si yo nda ijya mu nda y’intazi ukayikira,
Uzonkubye winyuriye mu Manyambo ya Mariba.
130 Nkangw-iki, ngiyi inkuru yanjye,

N’inkonji z’inkungu za Nyirarwuya,
N’urwango uru rurasanzwe.
Ko ntungirwa, simpongerwe Mpayinzeru ya Rwuya,
Ko ntazoya urinze kindi iki ?
135 Nasasiye ikirara ikirego,

I Kiraga-mpeke cya Kirasana na Kirongoro
Mpiha irongi
Ubonye aya marozi uranze ku musego,
Rusibya-ngume akweguye
140 Ukora kindi iki!

Ntacyabeshya nk’igihutu muruzi iki cy’amabondo,
I Marundi ya Ruregeya na Rubona
Yabona yaboze akaburata
Ubonye iyi nkondo y’umwungwane,
145 Ngo urayituma i Ntora.

Mfitintosho ya Nyabayombe,
Kandi ari yo ntorezo y’ibyaro byose.
Byondo bya Mpingabo ya Rubamo
Yacurishaga i Nyaruhunda,
150 Ruhembe rw’intwari

Ntanuka ya Nyirakarume
Azararana intambara e Kareba.
Iyo umuntu yamaze kurengwa n’umuyimba,
I Munywera-nzuki wa Bazimya,
155 Agira ngo ibizira byose arabizirura.

Urumve mpakane jye wakubonye,
Imimaro yawe na Ruhama,
Wajya guha Rubera ukayiha ibyeshaza.
Ye Mashema ya Masora
160 Yashoreranya inyana n’abana mu kujya i Mwendo,

Ye Mwami ubuze umwemezi wa Mirarwe,
Utaragiza abana imimarwo ibanga.
Urabage n’imbyirahinge ya Kibyirabwana,
Ntibazavuka ngo wabatse umuvunyi.
165 Ye munsi wa Muhora

Umuhima wa Nyiramuhamba.
Ye muroba wo kuri Nyamwondera,
Wondeye ibihugu
Inka zikonda ibinda rya Nyirakijya.
170 Ntukijyanwa inka na Zuba ukundi,

Nzogera ya Nzaduka,
Washingiye inzovu mu nzira.
Ntarwango waziryaniye inteba,
I Ntarama ya Nyirarwunyu
175 N’umwana aranyaga inkoji.

Naba isumba yo mu kwaha,
Segeya ya Sunzu ya Nyirarusaza,
Nzaba nsize naganye kwa Rwamba.
N’aho naca inyuma y’u Rwanda,
180 Nciye urwondo rwa Rwuya,

Uzororere bazirwanira.
Ye Barwanya-nyiga ba Nyemerera ya Nyirakaratsa,
Kamena yabwirije i Kabirizi.
I Kabanza irya naharonse urubanza ruri amanywa,
185 Na rwo ga rugira ingingo.

None umuhutu yabyaye amagome nk’amayuki,
Magondo
Mapfa, Magambwe e Gatara
Mutiba ugatatira Mutabazi.
Ndi ingongo itibitsa mu mahanga
190 Uwakwanze ndetse ukwima,

Arakimuzwa ururanana.
Ye Minaga ya Mirungo na Mirungi
Yahayiye Miragwe ava ku myaro ya Nyamirinde.
Ndi umuhizi uvuga nabi ndarivuze,
195 Simpomeje nonkeje nokeye Muyaga.

Ariko ayo menge y’i Mayo mufatiriza,
Simfatwa ku maso
Aragafatwa mu ngoma na we.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya