IMANA YABONYE INKA = IMANA QUI A CREE LA VACHE
Ce poème de la catégorie « Ibyanzu » fut composé par Rukomo, fils de Bijyungu. Son sujet est des plus originaux : il chante la valeur de la vache. Dans la culture traditionnelle rwandaise, la vache était la mesure de rang social pour quelqu’un.
Imana yabonye inka
Igenda yeze,
Bagenza b’inka yera,
Ya Nzanye amagana ya Muganza-mbuga,
005 Banambaga ku nkuna ya Mukozi.
Rwimikore yagendanye na Rubona,
Ngo abone gutunga ingoma
Ya Ndwaniye ingoma.
Iteka zitera u Rwanda ibyiza,
010 Interanya-bagabo za Cyamatare,
Zokotse mu gicu hejuru.
Mbabwire iyo zavuye,
Izatumye u Rwanda ruba inyonga,
Inyogoma za Kivangezi.
015 Imbonwa yabonye impigu
Ihora ari inyange,
Banyabanya b’Inyange
Ya Ngozi ya Ruheza-zima,
Bazinyaga Nyabaranga.
020 Cyamatare atabaranye na Gitare,
Ngo atajya kuburanya Gitamanzura-ngeri.
Iteka zitera abantu ubwoko,
I Bwengera-nyoni bwa Nyirabusage
Uwazitunze akaba umututsi.
025 Zironkwa n’umuhutu
Akaba yabaye Umwega mu Rwanda,
N’uwamunenaga akamutura umugeni.
Nta mubi wazitunze,
Mbabwire inyarwanda z’i Mushongi,
030 Zimara abantu impiza.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Zabonwa n’Umwami Kimeza-miryango
Cya Kiranda-mizi na Cyamazina,
Azibwiwe na Nkenny-umwambaro ya Nkara
Ati : ngizi inka Banyarwanda,
035 Zibavure umuhigo w’i Muhanda,
Zizahaze Abaroba.
Bukeye ziranda umuzi udacika,
Mu Bwicara-mpundu bwa Mp-ibicuba,
Zijya kwema ijana mu Bwama-ndubaruba.
040 Nta muryango utazicaniye,
Zakamwe ijoro n’igitondo
Zagatunze Abaroba.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Zigira ubuntu buri mwo ubupfura
Inka za Mfunduy-imitana ya Mutarerega,
045 Nta we uziba ziramuranga.
Uyiteza umunigo wo mu maso,
Wayityariza icyuma itakuburanije
Ikarambika ijosi.
Ikamwa ayera n’ari inzobe,
050 Mu nzoberanyo za Mudahakana,
Ntitongane ikavumera.
Ivuga rimwe nyakibyeyi,
Wayishyinguza ijambo ry’Imana
Ukariyisanga mu nda.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
055 Zibyara Imana,
Na yo Imana ikabona Umwami,
Wa Mikoro ya Mutura wa Mutabazi
Zitabonetse, Mashozi, ngo tuzituge ,
Mutagera wa Bwagiro, twabaye ba nde ?
060 Nkamenya ko inka
Idashikurwa nk’inkoni mu nkingu,
Impuza-Rwanda ya Rwango-ruke,
Inka irasaza ikazuka.
Uyisabira ho ntigenda,
065 Wayitanga igatinda
N’umwana akazayituza ikaza.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Yazivira mu ruhanga Ruharagiza-nyika,
Rwa Ruhashya-mugoyi rwa Mugorozi
wa Rubengera,
Ateze Rwoga na Rwatira-barimyi.
070 Ati : sinaha izi nka umugongo
Naziguze amagara i Maganda,
Abagabo barorera aho.
Kabone n’iyo bateze ibyubi,
Mu Byurira-nguge bya Birorero na Nyirabiraro,
075 Abazibuje zikababwira amajerwe.
Zerera Umwami uzazima,
Abanga Mitsindo ya Rubonde
Zikababera umutsiri.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Zagira umuntu Umwami
080 Mwima-Matangangabo wa Murema-mfuke,
Agihabwa Rushya i Bushyaraza-ngeri.
Atunga imwe ateze nyinshi,
Mitego ya Vun-inka
Ya Bwirukiro, mu Bwiruka-ntebyi.
085 Urya munsi Ntegera-ndase yirukana intare
Ntarama ya Nyiraruhanzi,
Abuze Rwica-tamu gushoza Bunywa-joro.
Uwo ni Gahima wasibyaga
Kanyaruka-bwije ka Kazuba
090 Kujya imirenge ya Kagano.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Yazinyaga i Buyenzi
Ruyenzi rwa Ruheza-zima,
Zihanjuwe ku musibo wa Kizima.
Azigarura iyo zavuye
095 Ngo ataziherana Zuba rya Nyaruzi,
Azigira Ibinda Rukoro.
Akoranyije iz’i Nkore,
N’iz’i Bugote n’iz’i Bugenda,
Rugendera-bageni rwa Mabara,
100 Araziterera mu Runyambo.
Yuhira Muhima yabwiye Ruhima
Kujya i Mpembe ya Ruvuzo
Kuzavunga Nyaruda.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
Yazinyaga i Giheta
105 Muheta-magorora wa Ngarame,
Ajya guca ibiraro i Bibaya bya Murogoya.
Ahungurira ko impenda za Gahaya Kanyuza ,
Gaca-josi zibusagura kabiri.
Akoranya iz’i Nkore n’iz’i Mpororo
110 Mputira-ndase ya Nkuy-abarekezi ya Mutagera,
Ateze nyinshi arazongera.
Nta Mwami wazirangiwe
Ngo aziharire amakeba ataziteje
Zigateranya Abaroba
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka
Mwebwe bene inka izi
115 Ni izawe Ruhima, wazihabwaga n’Abami benshi
B’i Cyera-miko n’i Kirimpuga na Kiremwa-ngabo,
Zikura ibindi byose mu bitungwa,
Mirego ya Gaca-nzigo murazitegereze.
Zigira ibigiro byiza,
120 Inka za Mugira-byo
Wa Nyiranzabarara na Nyanzobe,
Zabaye kizima i Rwenda.
Ziba nziza iyo zijya ku iriba,
Zataha zaka inyana zazo,
125 Zikatubera ubugiro.
Murampe urushya mbabwire amavu y’inka nkuru
Zukura izindi zose mu rugo rukuru
Rwa Nkoreza ya Rwimikore,
Zashakanye na Mushora.
130 Zo ntizitangwa ntizitizwa
Iyo azitunze Makuka ya Rukundo
Aziraga intanga ye.
Ye Bene mu-Gatega ba Gateza-bukungu,
Bakurikira inka ya Samukondo
135 I Rubaya rwa Gisiza.
Ye Batambyi bateraga iwabo,
Mitego ajya gutatira inkubiri ya Mutega.
Ntegereye amazina y’Indorero
Za Rucundanyi-i-imuhana rwa Muhuruzi
wa Ruhima,
140 Zavuye kwa Rugamba.
N’Impundu ndazizi iyo zituruka
Bashumba nta we utunga
Ngo abura inyambo nziza.
Bene injyishywa iri inzobe,
145 Nzogera ya kazina-ncuro,
Yatabaranaga i Buzikama.
Inka nziza ya Nzob-ikeye
Bakayikamira i Bukina-bana,
Ngozi agakuna ingoma
150 Ngiyo inganzo y’inka zanyu,
Bene i Mashara y’i Bwinshake,
Nzibabwiye amajerwe.
Urazimpe sinazitatiye, nzitunge,
Mutegura wa Bwagiro,
155 Ndi ingongo ya Ngozi.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- RUKOMO-IMANA YABONYE INKA
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário