URUBANZA ABAMI BAMARIRA IGIHUGU = LE RÔLE DES ROIS AU SERVICE DE LA NATION
Ce poème “Ikobyo” fut présenté par son auteur Rukomo au roi Mibambwe III Sentabyo. Le poète y fait ses adieux au roi pour raison d’âge. Le roi n’est pas mieux situé, car ce poème est le dernier sous son règne. Le sujet traité est une fiction. Le poète se rend en imagination dans le lieu de séjour des rois morts.
Ceux-ci lui posent les questions sur la situation des pays qu’ils ont conquis. Le poète parle des développements extraordinaires que ces pays ont connus depuis lors, surtout grâce aux efforts du roi actuel.
Urubanza Abami bamarira igihugu.
Bamara b’urubanza rwa Rubanza-mbuko
Rwa Mirishyo ya Rweza-mbuga,
Bagenzaga Rwandurura,
005 Ngo azasubize i Rwindoro
Gucukura Ndagura.
Ni bwo atumurira akeza kabiri
Karamira-Rwanda ka Kareshya-bageni ka Gahima,
Akaduhereza Karuhura.
010 Sinasagira intumwa zije
Ngo nitabe Makuba ya Rukundo,
Njyane ishimwe i Mashike.
Ibikorwa Abagabe bakorera u Rwanda rwabo
Rwimo rwa Rwanuka-mbavu rwa Rumoso,
015 Rwasesekaye i Rusesa-mihana.
Ni amacumu y’i Kabungo mukayavuna
Vuna inka ya Bwagiro mu Ruheka-babiri.
Mbonye atubariye inkuru y’ukuri
Mu mirinzi inyobwa n’iminuni ya Miragirano
020 Abavuga iheru ya ruvura-misatsi.
Ntaho ndabona abahwi banjye
Basanuye amarembo i Siga-maso
Bagererwa ba Rugorora.
Arababaza Rugondo,
025 Ati : yabaganza angana iki
Ruganza-munyika rwa Munyaga-ngoma
Wa Ngendo ya Ngozi ya Gasogwe,
Ko nasize ayana amagana i Nduzi.
Ko nasiga ari we Mwami wenyine
030 Mwami w’igikwiye wa Gikundiro,
Yuhi abakuye imigabo.
Arasubiza Ngaruts-ishyanga,
Abaza Shyunga ry’i Butezi,
Shyirakurwane ya Kavomo na Kavuza-mfuke,
035 Mvuna ingira,
Ingoma ya Nganj-umugoyi.
Ngiyo imbonwa ya Rweru
Rero muyahaze imirishyo,
Ntabahenda izabahaza imigisha.
040 Urya ni we usanuye ibibanza byawe
By’i Banza-nyana rya Nyabutaka na Butare,
Ingo watuye uzigeze iza mbere.
Uwo ni we uzaheza umukiko wa Butare,
N’uwa Nyarutata, Rutangira-mbuko.
045 Arahasubiza Mbony-imbuga,
Abaza Mbabazi y’igihugu
Ati : ko nasiga aragiye inka i Buganza,
Bugabo bwa Tsinda ikibuza
Mu Kimuga na Kibura-mato
050 Agihaga amata mu i Nduzi.
Ukambwira ko wabihigiye ibibanza,
Ibibanda byo mu Rwingohe
Ukabihungura ingoma.
Yabanza no gutatira Rubunda
055 Ya Rubanza guhaya na Rubona-bwije,
Yahinga ngasarura.
Rya cumu ryasura i Gisenyi
Kujyana inka iwa Sangoma,
Yarisibya kuza.
060 Ko watinze kunzanira inkuru nziza
Ya Nkoze umuheto na Muheta-mvura
Nkayitambira mu Ruyenzi.
Ukambwira ko wishangije ibihugu na Ruheba,
Tukivuga na Ruvunga-nzogoro.
065 Nari ntarashira urukebu
Rwa Rukinga-mubiri na Rwimikoro
Ngo njye gutanga Rukambura
Ngomba kuza mpawe impundu, zirenga
Njya mu Rwamabuye kuramba.
070 Arabasubiza Rwimikore abaza Rukoro,
Ati: mbarira amakungu wagira amakomere
Mu Nkorokoro za Nyamabuye na Mabara,
Ko wamaze abanzi ba Rufora.
Ko nasiga avunya ubwiko i Kigali
075 N’i Kigenge cya Cyaduka
Bwagenda nzira ki ?
Bahenga ari mu Rwari
Rwamagana-cwa ya Rwibicuba,
Amaze kwigaba baragambana
080 Abavungira rimwe bose abajya inama
Yo kwigera ku bury-agatama.
Na ba bayovu bazaga batagira icumu,
Icubuka rya Nyirabicu na Mpibicuba
Yabaciye ubutindi.
085 Aho bamariye gutungira
Barasotera Mitana ya Tambwe
Ngo bituye uburuzi.
Arahasubiza Murasa-nkagwe,
Abaza Murasa-buraga,
090 Ati: mbarira ko wahaye Musatsi ukiri umusore.
Musaga wa Mwususa-bageni wa Mwam-urasa,
Ugaca urwamo mu Banyarwanda.
Akageni itaburanywe Mutukura wa Mitana
I Gasanga, urarimbwire.
095 Yasiga akumurikiye iyawe nterekwa
Ya ntambara mu Muzi wa Ntekwivuga,
Iryo i Rwintaka muraryibukanye.
Ni we twabwirwaga Ruhanga,
Ruzaka Rwinkangi imikako i Bwakirajoro.
100 Arahasubiza Murasa-nkagwe
Abaza Murasa-burega
Ati : ese yabanza nagana iki, Ruganza-nsiri
Rwa Nsiritse Murinda ya Mureherwa
Ko nasize abaye Rukatsa rwa Misakura.
105 Ko nasize afite icyubahiro mu Ruhanga
Ruhamo rwo mu maso
Asanuye u Rwanda ate ?
Urya ni we ushubije i Nduga
Nshubije ku rugamba ya Nganj-umugoyi
110 Ageze i Rwintaka aba ubukombe,
Ati : nta mwungeri uzanyagirwa.
Turateretse imfizi itimirwa
Amabuye yanga amajyo,
Ngayo amagambo Rugogwe agiye kubara Rugondo
115 Ageze i Nyange iwa Ngeze i Bwenjya.
Bahera ko barivuga Abami,
I Mashara ya Ruyango
Ngo babyaye urugero.
Mbonye atuvuye umucuro Rucurana-nyabungo
120 Rwa Ncuriye mu muzi ya Rwibicuba
Inka mu rwinyovi zikarambya.
Mwami uca abajari wa Gaca-nzigo:
Ingoma azimye urugero.
Ye bagenza ba Mutsiri na Rwendansiro
125 Batsinsiye Nyamapfunda i Gakoni,
Bagera i Mudashinga bakarasanya icyago
Cy’i Mushikiza-joro rya Mushikaruge.
Ye bene Munkomane ba Nkusi ya Cyarweru
Baganzaga Cyugumbira-joro.
130 Nshimye ko irushya itunga,
Ntitugirwa ku cyeyi,
Utayiterereje imutera amahano.
Sinkibwira abanga kumva ga Mweru
Washubije Rutera i Rwera-ntobe,
135 Kuvura ababisha ubworo.
Ntibimubuza gutata,
Irya yavukanye ava mu bantu akayoba.
Nibacube abacishije akavu mu bitugu,
Atamye ubuki Bugabo bwa Rugorora
140 Urangororere ndishe,
Iyo utangiriye abagome
Uratera nkabagusongera.
Urabace amaboko tubahe akamo,
Abanga Ruvugangohe nta muvuro bavuye i Rwanda.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- RUKOMO-URUBANZA ABAMI BAMARIRA IGIHUGU
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário