NONE NABUZE UMUREZI NIREGE = PUISQUE JE N’AI PAS
D’ACCUSATEUR, JE VAIS M’ACCUSER
Ce second poème de Rurezi, de la catégorie “Impakanizi”, est fragmentaire. Son objet est assez simple. Il y exprime son regret d’avoir été absent de la Cour depuis la mort de Yuhi IV Gahindiro. Il revient après la mort de Rugaju, accusé d’avoir empoisonné ce monarque défunt. Les infirmités de sa vieillesse sont la cause de son absence. C’est de cela que le poète s’accuse avec humour et que personne autre ne pouvait considérer comme une faute.
Le poème fut présenté à Mutara II Rwogera, lorsque la Cour se trouvait à Ruyumba près Matovu, au Nord du Mayaga. Tous les autres règnes sont regroupés deux par deux jusqu’à Mibambwe III. Yuhi IV Gahindiro n’a pas de paragraphe spécial.
None nabuze umurezi nirege
Barengera b’ingoma,
Ya Ngiye-kure ya Karume
Yabaga i Rubiha,
005 Nyarume rwa Rumeza-ngoma.
Rumeza naza yikoze na Rukiga
Ajye guha Rubanza induba,
I Rubandana-nkobe.
Hari n’aho wahawe Rubanda,
010 Rubanguka rwa Mbangira ya Mbabazi
Ngo mbarirwe wimye i Joma,
Nkakwumva urugano.
Ubonye aho wagaherewe
Nkaba mpeze mu ziko,
015 Ntagukeje ngahera mu nzu.
Ubwo ari ubugome ntewe n’ubumuga
Rubanga rwa Ngoboka ya Rugera-mwezi,
Ntavukanye mbere mu nzu ya Ngozi.
Aho nkuriye buravuka ubugome,
020 I Ngogoma ya Nka-zigenza
Mpera mu rwangaro.
Hari n’aho wahawe mu Mugina,
Mugenera-nshotsi wa Shorera
Mashema ndabitega,
025 Mbabera uruguma.
Nshaka n’abo watuma ngo nibamfata,
Mutanguranwa-bucya
Mbonye banshyize imbere ya Mbabazi,
Azambaze uwanteye uruguma i Rwanama-nkobe.
030 None naje Maza,
Ya Mbanje-ku-iriba ya Mbabazi
Mbaraga ya Mbanje,
Nshize agahinda.
Unshoborere kimwe,
035 Ndeke kwicirwa ku ishyiga
Ngo mpfe urutankwiye
I Rwahi rwa Rukoza-ngabo.
CYILIMA I RUGWE
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Mutanga-ntaka
Wa Ntabara ya Busage
040 Musabwa, i Musimba ngo taha,
Ngo wahoreye Rubangira, Rubanguka
Rweru rwa Rusaza,
Ngo uragasaza nka Rugogwe.
Untumye uwo ni wa Mwami
045 Wazana abari babiri,
Babyara Abami babiri
Mwagirwa na Mwambarira-ntebyi,
Wajya i Tumba
Kujya guhenda Nzaratsi.
050 Uwazanye Nyirabyondi,
N’umwari wa mwene se
Nyamwasa ngo Rugwe
Azaguheta ingoma.
KIGELI I MUKOBANYA na
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Ruboneza-misakura
055 Rwa Nsamira ya Rugumya-nzira
Rwa Rugoga rwa Rugondo, ngo taha.
Ngo yarasaniye Nyarufunzo, Rufutukura
Nkindi ya Nkiranya,
Nkomati azaguheta ingoma.
060 Uwo ni Mutara-mbuga bombi na Mutandi
Ni bo bashangije ubutumwa i Mutarama,
Kwa Nyiramutega na mutagera, na Nyabatimbo.
N’iteka ntibaba impiza,
Mu misozi ya Kavumu
065 Rwibizingo, ngo taha.
YUHI II GAHIMA na
NDAHIRO II CYAMATARE
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Rubambura-ngoma,
Rwa Ndagano ya Ndahise
Ruhima, Ruyenzi ngo taha.
Urugamba wamutsindiye rw’abagome,
070 I Ngoma ya Ngoro-nziza
Ahagira intaho yawe.
Ntabara ati: ni ukuri ko
Ntanagira ya Ntaho-kure,
Ya Nyirantege na Ntarasi
075 Uramuntahirize.
Uwaretse ibye byose,
Ngo atege Kiruba na Cyintwari
Kizima azaguheta ingoma.
RUGANZU II DOLI na
MUTARA I SEMUGESHI
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Ruyogoza-bahunde
080 Rwa Ruyogoza-bayonga
Rwa Nzoza ya Kizinduka
Uwari wagishiye gushaka Mugesera.
Uwagaruye inka zagashe gukamwa,
Mu Rwinseke zikonsa
085 Nsamira akaza kuzivuna.
Runyagirwa ati : ni ukuri ko Runyambo
Rwa Nyamurwana wa Rwibicuba,
Ndabacaniriye i Mucubi.
Twarasaniye se ahorera sekuru
090 Ngo azagarure Rweza-mubiri,
Rwenga ngo: taha.
KIGELI II NYAMUHESHERA na
MIBAMBWE II GISANURA
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Rukanira-murego
Rwa Burega bwa Murega-nshuro,
Uwa Biraro, Umurekezi
095 Ngo humura yakugiriye ku rugamba
Ruganza-bashi i Rwibinyegezi,
Ni we Rwambarira-ngoma.
Mbabazi ati : ni ukuri ko Mbabarira
Ya Mbanje-kw-iriba ya Mbaraga,
100 Ntundambirirwe nakuzaniye intovi.
Uwo ni Musabwa wakoma Rusatsi,
Busage amwihanije,
Amusasira imitako
Muhirwa azaguheta ingoma.
YUHI III MAZIMPAKA na
CYILIMA II RUJUGIRA
Mutakirwa barantumye Abami
105 Arantumye Rwiyerekana-muheto,
Rwa Muhata-rugendo rwa Bicuba
Wari hejuru ya Ruyinga-juru.
Ni ya Nkuba ya Muhanyi na Muhima,
Muhanda ari we ukwiye Ndoba
110 Agataha i Ntebera.
Umuhungu ati: nikoranye ubwatsi,
Bwa Buriza na Bwanza-buke
Ni Rukiza watsindaga Rwamanywa ishyaka,
Ingoma ye Mutaga Rugabo
115 Ikaza ku muheto
Ruyenzi ngo: taha.
KIGELI III NDABARASA na
MIBAMBWE III SENTABYO
Mutakirwa barantumye Abami
Arantumye Rusatira-ntambara
Rwa Mirimo ya Murabana
Waragiraga ingoma ya Murogoya.
120 Ahungurira ko impenda,
Za Gahaya Kanyuza
Gaca-bahizi azicanira i Joma.
Mutakirwa ati : ni ukuri ko
Butakiro bwa Ntanuka ya Bitugu,
125 Uhoye uko nahoreye Kari-mu-ngoma.
Uwishe Rugorwa-nyuma,
N’uwafashe Rutumo
Nta nkukanyi uwo bahwanije ubugabo
Azaguheta ingoma.
130 Izi ni zo nkwano mpire,
Impagazi za Rwimbabazi
Zabyaye nyina wa Rwenga.
Izakowe Nyirarwoga,
Ngo Rwogera azavune Karinga kare.
135 Ni zo zajya i Nyanza
Ya Nyanzira na Kazina-nshuro,
Ntizitatire Kavuna.
Iz’i Butare, Mutabima
Zabona inzira,
140 Ijya gushyira inkwano
Imirwa ya Rwenda-kunanura.
Ye Musobeka waba indyamo ya Mirima,
Ngo izabise Muringa
Inzovu ya Mvuye i Ruhinda.
145 Nkamenya ko babyara Abami
Ba Bwama-ndubaruba na Bweranyege,
N’i Buri-nsiri na Rurindwa-mitavu
Ntimutetereze Muringa.
Abagabe b’i Kava-mata,
150 Na bene Kaniga munganya akamaro.
Iteka mugira uruhanga rutsinda,
Ruhangamura-mvura rwa Muhanga-riba
Mugira icumu rica inkamba
Iyo ukomase wikoze,
155 Ukoma ibyaro bikagwa.
Wanyaga n’iz’i Mpungu
Nkuba uzivugana i Rugango,
Uba Rugambwa Nyamuganza
Wa Runyura-nsura rwa Munyafu,
160 Unyaga na Rwamba imirishyo.
Bazaguhigura bose,
Ba so b’ i Tanda
Ntiwatetereje Rubanda.
Ariko ntimutereke igitenzi,
165 Abagabe b’i Tamba-nguge
Nta rugero musumbye imihana.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- RUREZI -NONE NABUZE UMUREZI NIREGE
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário