Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibisigo Nyabami- RUREZI -IMANA YEZE NTIBA IMBOGO

IMANA YEZE NTIBA IMBOGO = LE TAUREAU DESIGNE PAR UN ORACLE
DIVINATOIRE POSITIF NE DEVIENT PAS UN BUFFLE

Ce poème de la catégorie « Impakanizi » fut offert à Yuhi IV Gahindiro. Il prend position dans le conflit de légitimité entre Gahindiro et son oncle Gatarabuhura. Le bébé roi légitime, Gahindiro, est « ce taureau » qui ne peut pas être chassé pour devenir « un buffle errant dans la brousse ». La victoire de ce bébé contre son puissant oncle en fut la preuve.

Imana yeze ntiba imbogo
Bagerana b’imbogo
Ya Ninkoni ya Nkomane,
Barabye Rugagi
005 Mpuga yarimuzaga Murima i Mabanza,

Ava i Mabiho Kuyirimuza mu Burima
Ntiyagondwa ijosi yabye inzeru
I Zinga-mbogo rya Muheza-mbogo
Wa Mugongo i Mugogoma.
010 Iyeze nta we uyihindura

Ngo ihinduke imbogo,
Imbonwa yabaye ijuru ijogora indyarya.
Inkebe yabaye inyange, imbyiro
Gaju iri inziga Ruheza-munyika,
015 Rwa Munyambo wa Runyagirwa

Warigiraga Nyamuhungira.
Ntikebana ngo ibe umwijima
Icibwe inyuma,
Imana ntawe uyubikira
020 Akaronka ibyanzu.

Bishywe naho haza ibyubi
Mu Byurira-nguge,
Kwa Nyirandahizi na Rweza-mbuga
Ntibyikoze Nyamurunga.
025 Umwami ntawe umucira imizi

Ngo aronke inzira,
Umugome aba agoka
Akazagomba kubora.
Uwavutse azaba umugabe
030 I Mugogoma wa Ngo-tugabane,

Akaba Inyundo
Ingoma ikazamuramutsa.
Ntifatanywa Nyabatenda
Mutarama wa Mitana,
035 Muteri izira gusangirwa.

CYILIMA I RUGWE

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

Wayihawe na wa Mwami Mwikora-kare
Na Mwuhanya-nzira wa Muheta-mbuga,
Nyirindaro ingoma ya Ndenz-abavugusi.
Uwo ni Mutima Nyirubwenge
040 Bujya i Mugina wa Munyamaswa,

Kujya guhenda umugisha.
Uwo ni Bwimba nyiri ubwenge
Bwahenda abakwoye umunani,
I Munanura-ngabirano
045 Wa Ndekezi ya Rusage,

Nyiricumbi i Mwuzura-nda.
Iyo ngoma ntiwashangijwe,
Ngo uyipfukamire Muhima
Iyo wayihabwa na Mutega.

KIGELI I MUKOBANYA

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

050 Wayihawe na wa Mwami Mutegeka-bashotsi

Wa Nshorera ya Nyamashema,
Uwashize ubwoba mu Bushikanura-mano
Uwo ni Shinga-mbarase
Wacaga Rwuma ingoma,
055 Ngo atabura inzira

Ivana Rwahunga i Buniga-ntizo.
Harya yamuha Ntampaka
Muhaka-mabano wa Mabara,
Uhawe ingoma na Mwikoma-rume
060 Iyo ngoma ntiwashangijwe,

Ngo uyipfukamire Muteri, iyo wayihawe na Muhizi.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

Wayihawe na wa Mwami
Mutsirika-bayonga wa Ruyege,
Rwa Mpeza-bayege ya Nyabahima
065 Nyiri-nteko Musegura-nzu.

Uwo ni Muzerwa
Waziguraga i Muzinga-zimyi,
I Muzinga-nzarwe
Ari urugogwe i Rugamba.
070 Yikora akomeje

Akura inka mu ngombe
Zimugomba ikimazi mu kiranga,
Azimurikira ikirorero mu kirabo.
Kiragira-ngenzi cya Nkoreza ya Gisare
075 Akura se mu cyago,

I Nkanya ya Nta-muhondo,
Iyo ngoma ntiwayishangijwe
Ngo uyipfukamire Mashema
Iyo wayihawe na Musatsi.

YUHI II GAHIMA

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

080 Wayihawe na wa Mwami Ruheta-miyogoro

Muheta-bugabo wa Ngo-twigabe,
Wakuburaga inyagano za Mutirigi.
Uwo ni Cyimikore waragiraga Cyimbariro
Inka anyaze mu Kimiheto,
085 Zakaza i Musheshi

Azimurika umuvumbi
Inka za Mugera-bisenge wa Kinyamaswa,
Izo avanye i Cyimiyogoro Cyusa.
Iyo ngoma ntiwashangijwe
090 Ngo uyipfukamire Mugina

Iyo wayihabwa na Nsamira.

NDAHIRO II CYAMATARE
Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

Wayihawe na wa Mwami Murembera-mirimo
Wa Mirishyo wa Murishya-mpanga
095 Impara azigura Nyamurunga.

Ati: nsese ibigugu, ntege Byirabo
Azabone inzira Ndori azanye Nduriye
Guhabura u Rwanda.
Arombereza ibyo ari mwo
100 Mubandanya-rume wa Rwuza-ngoma rwa Mivuno,

Iyo ngoma ntiwashangijwe
Ngo uyipfukamire Muteri
Iyo wayihabwa na Mirimo.

RUGANZU II NDOLI

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

Wayihawe na wa Mwami
105 Rukenkemura-basabyi

Rwa Nsamira ya Nyirankomane
Wishimanye intutu za Mugara.
Mugambirwa yamuciriye ibyambarwa,
Rwica-mpara yamamaye
110 Amutesha imikako,

Amurema n’agahabwa
Muhangara-rume wa Rumeza-ngabe
Aramukanga Mukangira-ngezi.
Iyo ngoma ntiwashangijwe
115 Ngo uyipfukamire Muteri

Iyo wayihabwa na Bugabo.

YUHI III MAZIMPAKA

Ntigutonda Mugeyo, Mugera-mbuga

Wayihawe na wa Mwami musangiye izina
Ruboneza-ngabo rwa Ngabo-nzima ya Bitugu,
Wacubya inyamaswa ya Nyampoza.
120 Nyankindi wajya hejuru ya Muhima

Umwiru w’i Rwinkamwa,
Ingoma isiba kuramutsa.
Ntibatonda ba so bose
Mutega-kwesa na kweshera kwa Gasogwe,
125 Gahima, Karinga ngo ni imbata yawe,

Ni ko bagize Abagakabekazi
B’i Ngazi ya Mwikozi
Bahonokera ingoma.
Ye Mpunga za Mpuruye na Ngo-tumurike
130 Zagenzaga Rwomongana.

Ye Bakara batabukwije mu bitugu
Azohereje i Kirongo na Gikatsa.
Azimaze ishavu inka
Z’i Nkingu ya Nyiramikiko,
135 Ntizirakagira agahinda.

Nta buyuyu waziteye, Mutima w’i Tanda
Ntiwatetereje Rubanda na Rubaya
N’ubwo usananiwe n’umunyika,
Munyura-nkiga wa Muheza-nyika wa Mudaheranwa,
140 Ntiwatinyiriye Mukende.

Uragwabize abanzi
Nganze imihayo ya Mushy-uhora na Nyirashoza.
Ni ko bajya bibaruka
Abagabe b’igikinda kwa Mikiko
145 I Kanazi mwijishije inka.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya