IYO BARUSHIJE AMAHANGA = LORSQU’ILS DEPASSENT LES AUTRES
NATIONS
Ce poème de la catégorie « Impakanizi”, composé après l’annexion du Gisaka, a le grand mérite de récapituler les grands événements de tous les règnes historiques jusqu’à son contemporain Rwogera. Il omet uniquement, mais malheureusement, les trois premiers en commençant par Mibambwe I. L’année 1850 est la date probable de la composition de ce poème qui est le dernier connu des poètes de la famille de Muhabura, l’unique représentant avec ses trois enfants, de tout le clan des Ababanda.
Iyo barushije amahanga umutungo mwiza
Batekane n’iyeze,
Abami b’iminuka-nguge
Kwa Mayonga mu Rwububira-ntobyi,
005 Shyunga rya nka ibambura abakamyi
Ryanyuza i Kibango gutabara i Rongi.
Mbabwire Maboko atabakika.
Umva Mugabe udaheranwa,
Wa Muhuruzi wa Nyirabaheshi
010 Agaba yibuka guhimura.
Umva Ruhima rwararutse i Buhima
Rushyama kuguha Shyanga,
Ntigisiba umurishyo.
Iyo baganje ibindi bihugu
015 Bamurikira Abami ibihumbi bitabarika,
Abami ba Mukera-zina bajya i Byarantaka
N’iwa Mwanga-guhinyuka.
Mutara wa Nka- yog-uruyange
Wagabye Musinga kuriha Indyama-sumo.
MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
020 Warabukiwe n’Umwami Rukiriza-bihugu
Nyiri uruhanga rwahabura abazize
Muzimbana-bugabo wa Rugaba-mitwe,
Waha Muzengo ingabo ati: bice.
Rushobora urya Mwami wagutsindiye amahanga
025 Akaguha Nyamiringa. Ngo gatabaruke.
YUHI II GAHIMA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe n’Umwami Bumutora-basiga
Nyiringabo yajyana
Mu Gasizi ka Mugashya,
Uzayiha Mberuka mwa Gisabwa-nka.
030 Nkokora ya Mukwekwe n’umusego
I Gisangwa kwa Mukanya,
Ngo uzunguye Musasa.
Ni we Mabega yanyaga Runyiga,
Ari i Nyaganyi za Mazi.
035 Anyaga Mutw-utivuna.
Avuza inzoza ya Rwimivuno,
Avuta vuba ari i Vubiro
Vub’e Kavubika.
Rushemeza-ntambara
040 Urya Mwami wagutsindiye amahanga,
Ngo gatabaruke.
NDAHIRO CYAMATARE
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiri ingoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe n’Umwami Mutabazi
Umubyeyi Mutabarira kuganza,
Ashyira Ruganza-bahunde iwa Nyankwevu.
045 Atereka inzoga y’imihigo,
Ngo uzatinya kwa Nyamwanga arahave.
Umwami watabaraga mu Mpazi za Binani
Imishyitsi ikabeshya ngo baje gukanuza,
Ni we Rukanika-mihana
050 Umwami watabarana Kinini.
Kimara-ntonganyi agatabara i Butare.
Umva Rwoga rwabaye urubanza,
Ifatanye na Mwiramutsi
Rusatira-mahanga,
055 Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
RUGANZU II NDOLI
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Ruvuga-bahunde,
Umwami wuhira inka
Mu mbuga iri inkaba,
060 Akorera iry’umunega.
Mu mugera wa Nyamirunde barayagwana.
Umwami wayogozaga Kinunu,
Ku mwaro wa Rusanga
Ava i Karembo kwa Muhuha-mugoyi.
065 Ni we Ruhabura Umwami wahabura
Abami ba Mihunga ya Mudahakanwa,
Wanyomoje Rubaya ikitirirwa Yuhi.
Bicuba, Muca-nkamba
Urya Mwami wagutsindiye amahanga,
070 Ngo gatabaruke.
MUTARA I SEMUGESHI
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Mutarambuga
Umwami watera u Bunyamabara,
Bamutumye ho abitabana urwenga rubaganza.
Umwami wa zina ryerera inka n’abantu,
075 Nyina wa Rwogogoza
Ni we wari uteye Hunga cyane.
Ni we Mutara waziteye iz’i Kiyumba
N’iziri i Banga rya Kirara-ngati,
Zitaha i Bwitwa-ntenderi.
080 Ni we rya Juru ry’i Munanira
Umwami washorera Bunzaza mu minyago,
Rubuga akangutse arimutwara ho.
Yamutwaye umusango yiyerekanaga,
Mu ngoro ziri Nkara
085 Kwa Ngendo-nziza.
Rushobora-bahizi
Urya Mwami wagutsindiye amahanga,
Ngo gatabaruke.
KIGELI II NYAMUHESHERA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Mutwaratare
090 Nyiri ingabo yinyagira i Bucana-ntote,
Anyaga ab’i Bwitirirw-ahavuye.
Anyaga ab’i Bukunzi bwa Magiro-magufi,
Urya muhire wazana Ntenderi i Butangana.
Mitana ya Sanzira zimusanze i Bumba
095 Ni we Rubungira-ndekezi,
Umwami winyagira izo ku gisiza cya Ruhavu
Ajya kuziyerekana i Shenga.
Rusigirira-ndekezi
Urya Mwami wagutsindiye amahanga,
100 Ngo gatabaruke.
MIBAMBWE II GISANURA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyiringoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Runesha-mugara
Umwami wakubita Nyarujanja,
Bapfa inka yera
I Mpembe kwa Kabeja,
105 Impamvu yari yabaye Kirwangwa
Yo gutsinda Cyinyamaswa,
Rushya agicoca ubuhiri.
Urya munsi amugabiza agasozi
Bamukubita iz’umurozi ziramutsinda,
110 Yamwihanije aheruka aho.
Ati: genda uzirware
Yabaye Mwuhanya wa Rwuha-nzarwe
Ari we uzagukeba
Akakwendera ingoma.
115 Bicubya Mucura-nkumbi
Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
YUHI III MAZIMPAKA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ngoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukirwa na Rwuhira-nzira
Umwami wateka Ruyinga-juru
120 Akarasa inyamaswa
Ihora yiyanika ku mwobo.
Murekezi wa Mayonga
Watera ibihugu akabitsinda
Rushya akabiraza nze.
125 Umva umugabo utamaza Ntare
N’abari i Ngozi ya Muhoza-ngeri
Bakeje Mwerera-bagabe.
Munyanyaza-mpfuke
Urya Mwami wagutsindira amahanga
130 Ngo gatabaruke.
CYILIMA II RUJUGIRA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ngoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Cyikora
Wa Murunga w’i Kibibi
Ni we wica Mazuba azana Karyenda
Urya muhire wari utetse
135 Mu makurwe ya Rwinkuba na Nkuba
Rukuba-ntama ngo: ganza.
Ni we Rwanganira-ngoma
Nyiri ingoma yuhirwa
Amazi ari inzobe
140 Umwami wa Mazi-ayaga
Wayogoje Ntamazinda.
Bicuba Bicaniro
Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
KIGELI III NDABARASA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ngoma warabukiwe n’Abami benshi
145 Warabukiwe na Rubashankwaya
Umwami wamanuka Humure
Agatera Nduzi ya Bihanda
Muhaya impfizi ye
Ayihaye Ruhurana-biramba. Ntibamenya na Rutsobe
150 Wabateye umukamo muke
Kanyandorwa azitwaye kure. Gihanga-bantu
Ntibamenya na Rwambari
Waziciye umuhito
Wa Cyiriri na Cyimigezi
155 Akazazicyura bwa nyuma.
Rushobora-bahinza
Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
MIBAMBWE III SENTABYO
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ngoma warabukiwe n’Abami benshi
Warabukiwe na Ngarambe
160 Nyir-ingabo yamurikira Abami
Iminyago myinshi anyaze
Rugangazi rwa Mutumbiriro.
Riraka rya Migurisho
Unva mugabo utaganirwa
165 Mugaba-ngabo wazunguye Runywa-bitega
I Bweru kwa Mutorera-bagabo.
Munyaga-mpenzi
Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
YUHI IV GAHINDIRO
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ngoma warabukiwe n’Abami benshi
170 Warabukiwe na Mbuguje
Umwami watsinda igisagara
Kije kuri Kayumbu.
I Mwendo kwa Muyoboke
Yabahinze umubyizi wa mbere.
175 Ruvuta-migisha rwa Cyokora
Yakoze mu bitugu ibyuma
Nduzi iririra kumara.
Ageze aho Mugema-nkarwe
Muguma-riba abarirwa
180 Ko umuhima wa Kayitanga
Aziteranye hunga.
Azituma Kimomo cy’umudende
Azitahana iwa Ruhirana-migisha.
Unva Mugaba-nka-nde
185 Wahebeje amahanga gutunga
Mikika-mboni bahize
Amuca inkamba Nyamigisha.
Ni we Mirindi ibindi bihugu birahira
Ni we wica, Karinga yambika Muringa.
190 Umuhinza wari Shove rya Mutambara-nyoni
Amuzana mpiri.
Mwiraga-ngoma wa ngozi
Urya Mwami wagutsindiye amahanga
Ngo gatabaruke.
MUTARA II RWOGERA
Ganza ibindi bihugu ubihake
Nyili-ingoma warabukiwe n’Abami benshi
195 Warabukiwe n’Umwami nyir’inka izi.
Rusobanura-bigondo afite umuronko
Umwami wica ibigurirwa-maronko
Kwa bene Nyamucura.
Anyaga ab’i Bugende bwa Rirenga-riva.
200 Anyaga ab’i Bwira-kabiri kwa Nzi-kumenya.
Abarokotse ni abagukeje bagahakwa,
Abadahatswe urabakubitira inkweto mu mutwe.
Ye bene i Buhimba
Ba Mwanga-guhunga na Murombezi
205 Baca i Runga na Nyenduzi.
Ngumba ya Munyonga
Yaruha indyama-ruzi ya Nyamarwa
Ya Nyonga ya Nyirangabo
Barashimye bose i Ruyebe.
210 Mu ngo za Mureshya
Yahubakiye Ruhirwa-kabiri
Nawe ngo uze ugerere abagucikira abo,
Nta bwoba dufite inganza-mihana.
Shakisha kuri ino site
pa
Ibisigo Nyabami- Rwamakaza-IYO BARUSHIJE AMAHANGA
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário