Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Mariya-Bunani Charles

Mariya

Indirimbo ya Bunani Charles

Nageze iwanyu mu gitondo

Nsang ababyeyi i muhira

Ariko wowe ndakubura

Ni byo ako kanya mbabajije

Nti Mariya yagiye he

Bati Mariya ntawuhari

Maze kubera ikinyabupfura

Nicara akanya gato

Mbuze uko ngira ndahaguruka

Nti babyeyi banjye mwirirweho

Muze kumunsuhuliza

Bati genda amahoro

Ngeze imbere ku irembo

Mbona karumuna kawe

Nkabajije iyo wari uri

Mu kunsubiza ndatangara

Kati mariya yihishe

Yakubonye ariruka

Sinakubwira ukuntu nifashe

Bamaze kumbwira batyo

Nahise ngenda ntarora inyuma

Kuko agahinda kari kenshi

Mariya we nkubwira iki

Ko wambabaje bitavugwa

Kuva uwo munsi ndababara

Kugeza n'ubu nkibabaye

Kuba utankunda ukabimpisha

Nkaba naragukundiye ubusa

Mariya we urabeho

Urabiho neza ku mana

Related Posts by Categories



1 comentário:

Gakondo Nyarwanda disse...

https://www.youtube.com/watch?v=H94P59P2lp8&t=78s

BUNANI CHALES - Nkubwire iki?

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya