Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Akabura Ntikaboneke ni Nyina w'Umuntu Indirimbo-Buzizi Kizito

Akabura Ntikaboneke ni Nyina w'Umuntu
Indirimbo ya Buzizi Kizito

Abariho mwese mujye mutekereza

Kutubaha ababyeyi ni icyaha gikomeye

Nta kiza nabonye nko kuba nicaye

Numvira mama wambyaye mufasha x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Akabura ntikabone ni nyina w’umuntu

Uko ari ko kose muto cyangwa munini

N’ubwo yaba ashaje cyane cyangwa yirabura

Mubi cyangwa mwiza cyangwa se inzobe

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Baca umugani ngo ntakiryana nk’akara

Burya aragukunda ni uko wowe utabimenya

Akubyara uri mubi ariko ntakujugunye

Wakora na bibi akemera agaseka x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Icyo arushije abandi bose ujya ubona

Ni uko yakonkeje ni uko yakureze

Mu bwana bwawe nta wundi ukurwanaho

Uretse akabura ntikabone wakubyaye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Nyina w’undi iyo butarira aba nyoko

Nyamara bwamara kwira akaba rubanda

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Ibiryo byawe bigataha ku ishyiga

Kuko ari sahani uba waragabanye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Wamubwira uti se maze nyongera

Yashyira akarikura ati genda uriharure

Bikagera aho nifuza umubyeyi wanyonkeje

Nti wazutse nkakubona ukampa ibyo nkeneye

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Data akambaza ngo ntacyo wasamuye

Nyiramubi agatanguranwa ngo nijuse

Simuvuguruze ngo ntacyo yampereje

Kugira ngo ejo mu gitondo atamenera ishyiga

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Data yabona nanuka ubwo akambaza

Nti isahani wanguriye sinyibona hafi aha

Ubanza yaragishiye mu bimuga hirya iyo

Injangwe n’imbeba byirirwa bikina x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Yabyumva akababara akirukana ishyano

Undi azanye we akaza ari kirimbura x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Umuruho wampamye nkiri umwana muto

Nintawurokoka sinzagira amahoro x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Nkongera ngasaba nti Rurema wandemye

Wanyoherereje umubyeyi wanyonkeje

Niba utabigize ukampamagara

Nkareba icyo intore zawe zaturushije x2

R/Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya