Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Mukeshimana-MUNYENGANGO Léon Guershom

Mukeshimana
Indirimbo ya MUNYENGANGO Léon Guershom

Iyo nkubonye shenge ni wowe akanyamuneza
Ukantera ibyisimo bigasaga umutima wanjye
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Imana yakuremye yaragusize irakunogereza
Yagusize ubwiza n'ingeso nziza zikwiye abantu
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Umunsi wa mbere Mukeshimana wanyuze umutima
Wari nk'akagezi keza gatemba mu mutima wanjye
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Reka nkuririmbe mukeshimana urabikwiye
Uri uri umwana nkunda sinkigoheka kubera wowe
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Ubu sinkirya shenge nitungiwe n'urukundo rwawe
Usa n'uwo imana yaremye mbere itarananirwa
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba(x2)

Imana yakuremye yaragusize irakunogereza
Yaguhaye ubwiza n'ingeso nziza zikwiye abantu
Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba
Ooo Mukeshimana uri umwana mwiza nzakuririmba

Related Posts by Categories

Sem comentários:

Enviar um comentário

BANG Quotes

Top News

Urwenya