Mwana wa mama
Indirimbo ya Nyakabwa Lucien
Mwana wa mama x2
Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n’iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzirya nimare, ntange utwo mfite, maze nkwihoreze
Data yampaye akanyana, ni akanyana k’igitare
Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama kunda unsekere
Mwana wa mama x2
Ko nduzi uzinze umunya udaseka, Warakajwe n’iki?
Mbwira icyakubabaje, cyatumye urakara
Nzashaka iby’iza mbiguhongere maze umwenyure
Mama yaboshye agaseke agatakaho amabara
Ngo nuseka nzakaguha, mwana wa mama disi nsekera
Mwana wa mama x2
Ko nduzi ubabaye udaseka, wababajwe n’iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzashaka iby’iza mbiguhongere maze umwenyure
Nzigira kwa nyogokuru, azanyigisha uduhozo
Ngo nzatukuririmbire mwana wa mama kunda unsekere
Mwana wa mama x 2
Ko nduzi uzinze umunya, udaseka warakajwe n’iki?
Mbwira icyakubabaje, cyakugashe umutima
Nzashaka iby’iza mbiguhongere ukunde unsekere
Imana yaremye utunyoni, irongera irema uturabo
Ngo nuseka uzatubona, mwana wa mama mbabarira unsekere
Shakisha kuri ino site
pa
Indirimbo-Mwana wa mama-Nyakabwa Lucien
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário