Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-Nyaruka-Niyigaba Vincent



Nyaruka
Indirimbo ya Niyigaba Vincent




Nyaruka nyarukirayo umumbwirire azaze ejo

Uti umutima wagukunze urakumbuye uzaze ejo

Uti amaso yakubonye abonye uhise ati ni we

Uti amatwi yakumvise yumva uvuze ati ni we

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe



Nyaruka umwumvishe neza uti inshuti ye

Uti ibabaze umubabarire niba wumva umukunze

Uti tekereza ibyishimo nagira mbonye uhageze ejo

Uti nibura nubwo gusa byaba akanya gato

Erega ndagukunda, erega ndagushaka

Uwo ukunda umushaka umwifuza hafi yawe.



Nagiye nagezeyo nasanze amerewe nabi

Yabyutse mbona afite intege nkeya arambwira ati

Nyaruka subireyo umubwirire uti ntakibyuka

Uti ahubwo watinze kuza kureba uko merewe

Uti naho umutima ntabwo wigeze ukuvaho

Uwo ukunda aragushaka, uwo ukunda aragushaka

Uti ahubwo watinze kuza kumureba



Nta kindi ntegereje, ejo nzandara njye kumureba

Ko yankuze na njye nkaba mukunda kandi ntegereje iki?

Niyumvamo ko nimubona ejo nta kindi nzirirwa mvuga

Amagambo yambwiye mu butumwa nzayagenderaho

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

Uwo ukunda aragukunda, uwo ukunda aragushaka

uti ahubwo watinze kuza kumureba

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya