Sinaguhoza Nanye Ndira
Indirimbo ya Niyomugabo Philémon
Umwe babiri, batatu bane, mbese muri hehe?
Ko mwagiye, mwagiye mukiri batoya
Narasigaye, shenge, nshengurwa n'agahinda
Mwarababaye cyane mwambuwe ubuzima
Windeba cyane cyane nyabusa
Sinaguhoza na njye ndira
Ba umugabo, wirwaneho
Wibagirwe amahano
Ruhutsa umutima wawe usenge gusa
Burya disi, turi, turi nk'uturabo
Nyagasani, adufite mu murima we
Adusarurira, igihe ashakaiye
None se nkubwire iki?
Windeba cyane cyane nyabusa
Sinaguhoza na njye ndira
Ba umugabo, wirwaneho
Wibagirwe amahano
Ruhutsa umutima wawe usenge gusa
Buri wese, agira, agira ibimurushya
Yaba ukomeye cyangwa, se uworoheje
Ni ko bigenda iby'iyi si ni imvange
Korera ubugingo bwawe, Umubiri ni ubusa
Windeba cyane cyane nyabusa
Sinaguhoza na njye ndira
Ba umugabo, wirwaneho
Wibagirwe amahano
Ruhutsa umutima wawe usenge gusa
Usenge gusa
Usenge gusa
Usenge gusa
Shakisha kuri ino site
pa
Indirimbo-Sinaguhoza Nanye Ndira-Niyomugabo Philémon
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário