Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Indirimbo-UMURUNGA W'IMINSI-Kagame Alexis

UMURUNGA W'IMINSI
Indirimbo ya Kagame Alexis






Burya gusaza ni ugusahurwa

Kuko iyo tujya ni habi

Nariye iminsi ndayiyongeza

Nsigara nyitera inyoni ziguruka

None iranze iranyigabije

Iranyiganzuye yogapfusha



Cyo rero kibondo cyanjye

Igira hino nkurage intwaro

Nitwaje iki gihe cyose

Ibihe bibi byose nkabyirenza



Uyitwaje azira kuneshwa

Utayitunze azira kuramba

Iyo ntwaro izirika iminsi

Nta yindi shahu ni umurimo



Iyo isi imaze kukurambirwa

Kuko ntacyo uba ukiyimariye

Imikaka y’iminsi irarindwa Aaaa AAA

Mbese ye wakizera ute ubuzima bw’ejo

Udakoze ngo wiyuhe akuye

Ngo uyishake uyitege iminsi iiiiii iiiiii



R/ Aho wenda, x2

Aho wenda kibondo cyanjye

Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo

Aho wenda, x2

Aho wenda kibondo cyanjye

Aho wenda buto bwanjye

Aho wenda ntuzabyiruka

Niyo mpamvu itumye

Mbikubwiye nkwihanangirije





Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha

Ibi bizanwa n’abagenzi

Ngo bigutware umutima wawe

Bikwibagize umurimo

Burya ga ni uko utabizi

Guterwa umutwe n’umwanda

Ntibitindana n’ubwo byizerwa

Ubundi kandi bihira bacye



R/



Uramenye x3

Utazazira iyo mikaka

Ihirwa abagifite ubukaka

Cyane abo mu kigero cyawe (bis)

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya