
Intara y’Amajyepfo
Nyuma y’ivugururwa ry’imiterere y’inzego z’ubutegetsi, izari intara za Butare, Gitarama na Gikongoro zabumbiwe hamwe zivamo Intara y’Amajyepfo. Ifite icyicaro cyayo i Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Kugira ngo umuntu yumve iyi ntara imaze igihe gito ivutse, ni ngombwa kureba amateka y’uduce tuyigize:
Gikongoro: Ahahoze ari intara ya Gikongoro hagizwe n’ikirere gihehereye cy’imisozi miremire y’Isunzu rya Kongo-Nili n’ikirere gishyuha buhoro mu karere gafite ubutumburuke buringaniye. Hagizwe kandi n’agace k’ishyamba kimeza rya Nyungwe.
Gitarama: Icyahoze ari intara ya Gitarama kigizwe n’imijyi ibiri minini kurusha iyindi ariyo: Gitarama na Ruhango. Aka gace ni ko karimo urutare rwa Kamegeri ruzwi cyane kubera amateka, kimwe n’ishyamba rya Busaga, Ijuru rya Kamonyi n’ahandi hantu kakurura ba mukerarugendo.
Butare: Agace kahoze ari intara ya Butare akaba ari na kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo gakunze kwitwa umurwa w’u Rwanda mu muco n’amashuri kuva kera kugeza ubu. Ni muri ako gace hubatswe Kaminuza y’u Rwanda n’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda. Butare yitwaga Astrida mu gihe cy’ubukoloni, izina yari yarahawe n’Ababiligi kubera umwamikazi wabo Astrid.
Mu bindi bintu byatumye icyahoze ari Butare kimenyekana harimo ikawa ya Maraba ikunda gufata umwanya wa mbere mu ikawa ziryoshye ku isi.
Ni muri aka gace kandi haherereye Akarere ka Nyanza karimo ibiro bikuru by’Intara y’Amajyepfo. Nyanza izwi mu mateka kuba ariho hari ubutegetsi bukuru bw’Umwami, ndetse ubu hakaba hakiri Ingoro n’Imva y’Umwami Mutara Rudahigwa Pierre Charles n’Umwamikazi Rosaliya Gicanda.
Source: http://www.southernprovince.gov.rw
Shakisha kuri ino site
pa
Intara y’Amajyepfo
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário