Hari amakosa menshi dukora igihe turimo gushaka akazi, ariko ntituyiteho. Nyamara ayo makosa ashobora gutuma dukomeza kubura akazi kandi twumvaga dufite ubumenyi n’ubuhanga bwakaduhesha. Kuba uziranye n’abantu benshi batanga akazi kuri iki gihe ntibigihagije. Ugomba no kongeraho kwemeza abakaguha ko ugashoboye. Dore amwe mu makosa uzirinda rero igihe ugiye gukora interview :
- Kutitegura neza interview ntidukore ubushakashatsi bwimbitse ngo umenye icyo ushaka n’icyo abaguha akazi bagushakaho.
- Kwiyemera. Cyane cyane iyo usaba akazi uziranye n’ukoresha interview
- Gukerererwa interview, ikizamini na rendez-vous.
- Umwirondoro ukoze nabi cyangwa ukoze mu buryo budasobanutse
- Kwirekura cyane igihe uri muri interview kugera n’aho ugera aho ukivamo, ukavuga ibitari ngombwa
- Kwiyerekana nabi mu mwirondoro ndetse no muri interview
- Kwerekana ko ibyakubayeho mu bihe bishize byose ari bibi
- Kutamenya kubaza ibibazo bikwiye
- Kutamenya icyo ushaka gukora ukumva ibintu byose wabikora (waba comptable, waba secretaire, ….)
- Kutita ku cyo ushaka
- Kuvuga nabi uwari umukoresha wawe n’ikigo wakoreraga : bituma n’uwari ugiye kuguha akazi agutera icyizere
- Kwambara uko wiboneye
- Kudashabuka : umukoresha uguha akazi aba akeneye kukubonamo amashagaga (spark) no kwerekana ko wifuza kandi wishimiye akazi usaba.
- Kudasubiza ikibazo ubajijwe mu buryo butaziguye (directly/directement). Nubazwa ikibazo, ujye ugisubiza uko ukibajijwe. Kubanza guca kure no gushaka guhunga ibibazo bimwe na bimwe mu gusubiza bishobora kuguhesha amanita make.
- Kunanirwa guhuza uburambe ufite n’ibisabwa mu kazi urimo gusaba
- Gukoresha ururimi rukennye. Niba ukoresha ikinyarwanda, kivuge neza byumvikane ko wateguye. Niba ari icyongereza bibe uko, igifaransa, igiswahili,…
- Kutabasha gutanga ingero z’uburambe ufite ndetse n’iz’imyitwarire yawe. Ugomba gutanga ingero zifatika kandi zakubayeho koko.
- Gusaba akazi udashoboye, katajyanye n’ibyo wize, cyangwa kakurenze bitewe n’urwego rw’imyaka ndetse n’amashuri uriho.
- Kubeshya muri CV, iri ni ikosa abantu bakunda gukora babeshya ibyo bize n’ibyo bakoze.
Sem comentários:
Enviar um comentário