Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Ibintu 3 byagufasha kugira umusatsi mwiza

Imisatsi ni bimwe mu bintu bigize ubwiza bw’abagore ariko kenshi na kenshi usaga bigoranye kuwitaho ku buryo bamwe na bamwe bihitiramo kuwureka.
Nyamara birashoboka ko twagira umusatsi mwiza twifuza. Dore ibintu
bitatu wakora kugirango ugire umusatsi mwiza nkuko Ebiso usokoza akanita
ku misatsi “coiffeur” yabidutangarije.

1. Hitamo ibikoresho (product) bijyanye n’umusatsi wawe

Abagore benshi ntabwo bajya bamenya ubwoko bw’imisatsi yabo bityo ntibamenye ibikoresho bijyanye nawo. Bamwe bafite umusatsi woroshye W’amarende bari bakwiye gukoresha products zoroshye nka soft beautiful, Olive, Botanique n’izindi. Naho abafite umusatsi ukomeye (injwiri) bakagombye gukoresha produit zikomeye nka Revlon, Dark n’izindi.

Mu byo ukoresha kandi harimo isabune yitwa shampoo hamwe na “après shampoo”(conditioner).

Nk’iyo ukoresha produit ya Revlon byakabaye byiza ko unakoresha shampoo ya Revlon hamwe na après shampoo (conditioner) yayo, ariko kuko ibyo bitakorohera buri wese ushobora kuba wakoresha shampoo runaka y’ubwoko bumwe na conditioner bitadukanye ariko bigenewe ubwoko bumwe bw’imisatsi.

Ikindi ni uko abenshi bavuga ko gusiga amavuta menshi mu mutwe ari byo byiza nyamara ibyiza ari ugusigamo amavuta make ashoboka, ukagabanya spray ndetse ugakoresha silikoni (silcon) cyane. (silicon ni amavuta yo mutwe).

Ikindi ni uko na none atari byiza kudefiriza (defriser) kenshi kuko ngo ama produits aba afite acide yica umusatsi.

Hejuru yibyo byose ni byiza ko ukoresha ama produit atari aya pirates.

2. Menya igihe cyo kumazaho ibisuko (inweri).

Inweri zirafasha cyane mu gihe umuntu aba yumva ashaka guhindura ho gatoya ariko rimwe na rimwe usanga hari abakabya.

Umusatsi wacu nawe uba ukeneye guhumeka. Ushobora gushyiraho inweri zikamara amezi abiri ariko iyo abaye ane cyangwa atandatu utamesamo, ushyiramo amavuta gusa, bigeraho ya mavuta akaba menshi akica umusatsi wawe. Ni byiza ko umenya igihe cyo gukuraho inweri zawe zitarangiza umusatsi wawe.

3. Shyiramo ibitunga umusatsi [vitamine]

Vitamine ifite akamaro kanini kandi ni na ngombwa mi mikurire y’umusatsi kimwe nk’izindi vitamine zose nazo zituma umusatsi ukura neza ubyibushye kandi unoroshye. Na none uhitamo vitamine ukurikije ubwoko bw’umusatsi ufite.

Hari ibintu byinshi dushobora kuvuga ku imisatsi ariko ibi nibyo byangombwa kandi ntimwibagirwe guhitamo uwita ku misatsi yawe (coiffeur) mwiza uzagufasha kumenya ikibereye umusatsi wawe.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya