Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Imyambarire Ikwiriye mu Kazi ku Bakobwa n'Abagore

Abagore n’abakobwa bakunda kwibaza ku myenda bakwambara bagiye ku kazi.Ariko burya imyenda yo kwambara mu kazi iterwa n’ikigo ukorera cyangwa akazi ukorera. Hari ibigo bisaba abakozi kwambara imyenda yiyubashye bigateganywa n’itegeko (nk’amabanki), hakaba n’ahandi usanga batitaye ku byo abakozi babo bambara. Ariko kwambara neza hari icyo bikongerera ku buryo abantu bagufata mu kazi. Kandi burya si ngombwa ko wambara neza cyane ariko ntujye mu mubare w’abambara uko biboneye cyangwa w’abakabya mu bijyanye no kwambara. By’umwihariko ariko, ku bagore n’abakobwa, nujya ku kazi ukumva wambaye sexy uzajye umenya ko utambaye ibikwiye kwambarwa mu kazi. Hari uburyo bwo kwambara mu kazi :

1. IMYENDA

Abantu baha agaciro ibyerekeranye no kwambara . Biterwa n’aho ukora n’akazi ukora ndetse na post ufite. Ushobora kwambara costumes bitewe n’akazi ukora. Niba akazi ukora kadasaba ko wambara amacostumes kuko ushobora gusanga wakabije . Ushobora kujya wiyambarira amapantalo ukayashakira udushati twiza, tudafunguye mu mabere cyangwa mu mugongo kandi ayo mashati agomba kuba adafite amabara asakuza nka mauve(purple), iroza ,icyatsi n’ibindi, amajupo atari magufi.

2. AGACIRO K’IMYENDA WAKWAMBARA

Ntukambare imyenda ihenze cyane ituma abantu batekereza ko wakabije cyangwa se ugereranije n’umushahara uhembwa ko wambara imyenda ihenze cyane cyangwa se mibi bigatuma batekereza bati ese biriya byenda yabitoraguye he. Kandi imyenda yawe ugomba kuyigirira isuku ,ukanayitera ipesa.

3. INKWETO

Ni byiza guha agaciro icyo ibirenge byawe byambara. Ugomba kwambara inkweto zifite isuku kandi ziyubashye. Ushobora guhitamo inkweto zifite talon/heels nto (Ukirinda na none kwambara inkweto zifite talon/heels ndende cyane). Ariko niba utamenyereye kugendera mu nkweto zifite talon/heels byihorere ariko nanone wirinde kwambara sandale

4. BIJOUX/JEWERLY

Ugomba kwambara amabijoux/jewelry adakabije. Abantu bazagufata nk’umuntu ukabya niwambara amabijoux menshi mw’ijosi cyangwa se ibinigi binini . Ushobora kwambara amaherena yoroheje n’impeta birahagije. Chainette ya argent cyangwa ya or nayo irahagije mw’ijosi.Ushobora no kwambara isaha.

5. MAQUILLAGE/MAKE UP

Ntugomba kwisiga ibintu bikabije ku buryo umuntu akubona akagira ngo ugiye muri fete/party. Isige poudre nke na tiro/eye liner niba ukunda labello/lipstick isige iya neutre

6. PARFUM

Ntabwo ugomba kwitera parfum cg deodorant ikabije guhumura. Ugomba kwisiga bike bitaza kubangamira abakozi mukorana.

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya