Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Bimwe mu bibazo bikunze kubazwa muri interview

job interview
Ibi bibazo bikurikira bikunzwe kubazwa muri interview, ariko si ukuvuga ko ari byo byonyine babaza cyangwa byose bikaba bibazwa kuri buriya buryo. Ahubwo, ushobora gusanga bakubajije ikijya gusa na kimwe muri byo, cyangwa se waba ushobora gusubiza ibi, ukaba washobora no gusubiza neza ibindi bakubaza. Ni byiza rero ko wabisoma igihe witegura interview, ukagerageza ndetse no kubisubiza. Hari n’ibibazo ushobora gusanga muri iyi lisiti bitakureba. Ntibyakubuza nabyo kubisoma kuko bishobora kuguha igitekerezo cy’ukuntu wasubiza ibindi bisa nabyo. Numara kubisoma, ibikoroheye gusubiza ntuzabitindeho. Uzite cyane ku byo ubona byakugora, wicare ukore ubushakashatsi, ushake uburyo wabisubiza.

  • Ku bijyanye n’umwuga wigiye, Imigambi ufite mu minsi iri imbere ni iyihe ?
  • Tubwire ibikorwa byihariye wagizemo uruhare ukiri mu ishuri ? Kubera iki> wakoze iki ? Ni iki wakunzemo ?
  • Iyo utari ku kazi, igihe cyawe ugikoramo iki ? Ni ibihe bikorwa ukora wishimisha (hobbies)
  • Ni uwuhe mwanya mj kazi wagushimisha birenze uwubonye ?
  • Kuki wumva ukunze gukorera iyi company ?
  • Tubwire akazi wagiye ukora n’uburyo wagiye ukabona.
  • Ni ayahe masomo wakunze cyane kurusha ayandi ukiga ? Ni ayahe wangaga ? Kubera iki ?
  • Kuki wahisemo gukorera muri iyi domaine ?
  • Tujanishije, wavuga ko amafaranga wakoresheje uri ku ishuri wayishakiye ari nk’angahe ? Wari wayabonye ute ?
  • Ukiri umunyeshuri Muri vacances/holidays, wakoraga iki ?
  • Company yacu uyiziho iki ?
  • Urumva uburyo wagiye utozwa ufite ubumenyi buhagije ?
  • Ni ibiki uzi bituma wumva uhawe aka kazi wagakora neza ?
  • Ni ibihe bikorwa wakoze ukiri umunyeshuri bitajyanye n’amasomo ?
  • Tubwire icyo utekereza ku mushahara wahabwa
  • Umuryango wawe uwubona ute ?
  • Ukunda sport ku rugero rungana iki ?
  • Uwagusubiza mu ishuri ubu ni iki wakwiga gitandukanye n’ibyo wize ?
  • Ushobora kwibagirwa ibyo wize ugatangirira kuri zeru ?
  • Hari ahantu uhitamo hihariye ho kuba wakorera ? Kubera iki ?
  • Ufite umukobwa/umuhungu w’inshuti ? Biri serious se ?
  • Wumva uzaba umaze kugira amafaranga angahe ufite imyaka ____ ?
  • Kuki wahisemo kujya kwiga ku kigo wizeho ?
  • Urangiza Secondaire/secondary wabonye amanita angahe ? Naho se andi mashuri wize yo wayarangije uhagaze gute ?
  • Urebye se usanga ibindi bitari amasomo watakajeho igihe ku ishuri byari bibikwiye ? Kubera iki ?
  • Kuri wowe, ni iki cyerekana iterambere ry’umuntu muri company nziza ?
  • Ni iyihe myitwarire n’imigenzereze ubona ikwiye kugira ngo umuntu atsinde mu gice cy’umwuga yihaye ?
  • Mbwira uko wabayeho mu bwana bwawe kugera ukuze ?
  • Urashaka se akazi gahoraho cyangwa ako ukora igihe runaka ?
  • Ese ukunda gukorana n’abandi cyangwa ukunda kwikorana ?
  • Abantu b’inshuti zawe magara ni abameze bate ?
  • Wumva Boss uhitamo ari umeze ate ?
  • Ese ikigushishikaje cyane ubu ni ikihe ? Amafaranga ?
  • Ese ushobora guhabwa amabwiriza ntibikubangamire ?
  • Gira inkuru utubwira.
  • Ese abakoresha bawe ba mbere bagufataga bate ?
  • Ni irihe somo wakuye mu kazi wakoze mbere ?
  • Muri serivisi dutanga n’ibyo dukora, ni iki ukundamo ?
  • Mu itorero cyangwa ingando wagiyemo, ni iki bakwemeragaho ?
  • Ese wigeze uhindura umwuga w’ibanze wakoraga ? Kubera iki ?
  • Ni ryari wahisemo umwuga uzakora ?
  • Wumva warakoze akazi keza washoboraga gukora mu buzima bwawe ?
  • Ni gute wabashije kujya muri Kaminuza ?
  • Urumva uzakora igihe kingana iki ?
  • Ese hari ibibazo wigeze ugirana na bagenzi bawe mwiganaga ku ishuri ?
  • Ese ni iyihe mu myaka y’ishuri yakugoye cyane kurusha iyindi ?
  • Amafaranga ukoresha ubu uyakura he ?
  • Hari ubwishingizi bw’ubuzima ufite ubu ?
  • Hari udufaranga wigeze uzigama ku ruhande ?
  • Hari imyenda (credits) ufite ?
  • Watangiye kwitunga ufite imyaka ingahe ?
  • Ujya ujya gusenga ?
  • Kwiga warabyishimiye ?
  • Ukunda akazi k’ikigare ?
  • Ukunda akazi gahoraho ?
  • Wumva umujyi wabamo waba ungana ute ?
  • Ni ryari wagize uruhare bwa mbere ku mutungo umuryango wawe winjiza ?
  • Tubwire integer nke zawe ?
  • Imikoranire uyumva ute ? .
  • Ese nibiba ngombwa, uzarwana kugira ngo ukomeze imbere ?
  • Iyo uvuga, ujya usaba abantu kugutega amatwi ?
  • Ese urasesengura ?
  • Ukunda gushimisha ?
  • Ni iki ukora kugira ngo umubiri wawe umererwe neza ?
  • Ku Cyumweru ukora iki ?
  • Wigeze ugira uburwayi bukaze cyangwa ugukomereka gukomeye ?
  • Aho Company yakohereza hose wajyayo ?
  • Tuguhaye uburenganzira bwo guhitamo akazi ushatse muri iyi company, wafata akahe ?
  • Ese kwihanganira abo mudahuje ibitekerezo n’amateka, birakorohera ? Cyangwa urabihata ?
  • Tubwire ubwoko bw’ibitabo wasomye
  • Hari imigambi ufite yo kuzongera amashuri ?
  • Ukunda sport uyikora ? Cyangwa uyireba ?
  • Ukiri ku ishuri, wigeze usobanurira undi munyeshuri ?
  • Ni utuhe tuzi wakunze kurusha utundi ? Utwo wanze ? Kubera iki ?
  • Ni ibiki uzi gukora byihariye ?
  • Ukunda company nini, cyangwa intoya ? Kubera iki ?
  • Ukunda gutembera ?
  • Ujya ukora amasaha y’ikirenga ?
  • Ni akahe kazi ukunda ?
  • Ni izihe mbogamizi mu mwuga wahisemo ?
  • Ubona amanota umunutu yabonye mu ishuri akwiye kugenderwaho mu gutanga akazi ? or why not ?
  • Ukunda gukora ubushakashatsi ?
  • Niba warashatse, ni ryari utaramira imuhira ?
  • Unywa za liqueurs/liquor ryari ?
  • Tubwire imirimo y’ubukorerabushake n’ubwitange wakoze byrekana ubushake bwawe bwo gukora

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya