Bang Media

Shakisha kuri ino site

pa

Kumenya aho akazi kari

Niba ari bwo ukirangiza amashuri, yaba Kaminuza cyangwa se Segonderi, ukeneye akazi, icya mbere wari ukwiye kwitaho, ni uko n’abafite akeza akenshi baba barahereye hasi. Ntushobora kuba ari bwo ukirangiza kwiga, nta n’uburambe uragira, ngo uhite wishyiramo ko ugomba kubona akazi gahambaye, ube Manager, DG, n’utundi two hejuru kandi duhemba agatubutse. Birashoboka ko wakabona, ariko uzabe uretse kubyishyiramo, ubanze ushake uburambe (experience), mbese wiyubakire imizi.

Ugeze ku isoko ry’akazi rero. Uzi ubwoko bw’akazi ushaka, bitewe n’ibyo wize, ibyo wakoze, amahugurwa wahawe, cyangwa se impano wifitemo. Ushobora kuba ukeka ko uzi ibijyanye n’akazi wifuza, ko udakeneye kongera kwiga ku bijyanye na ko. Nyamara kubanza kwiga ku kazi wifuza birafasha kuko :

- Umenya opportunities/opportunités ziri mu bwoko bw’akazi wifuza bityo bigatuma unamenya ahantu henshi ushobora kukaka. Dufashe nk’urugero, ushobora kubona aho batanga akazi ka Public relations officer, ukumva ari ako konyine ugomba kwaka kuko ari byo wize. Nyamara usomye neza ugakora ubushakashatsi, ushobora gusanga ushoboye no gukora aka communication officer, marketing manager, attaché de presse…. Urabona rero ko umubare wa opportunities uba wiyongereye ;

- Uzasome cyane ibinyamakuru, ubundi wumve radio. Amatangazo acaho ni menshi aranga akazi mu bigo bitandukanye. Gusa, uzajye wita cyane kuri job description/qualifications, kuko nizo zikwereka niba ako kazi koko ugakwiye ;

- Uzifashishe na internet, usure websites z’ibigo bitandukanye. Ibigo byita ku gushyira amakuru kuri websites zabyo, uzasangaho n’amatangazo y’akazi ;

- Ntuzacike intege. Jya ukomeza ushakishe. Hari ibigo usanga abantu barishyizemo ngo “hariya sinajyayo kuko hari ku rwego rwo hejuru, sinabonayo akazi nta muntu mfiteyo”. “ntuzigere wiyima, ukwima ahari” ;

- Uzajye uganira n’abantu batandukanye, kuko baba bazi amakuru menshi, bashobora kukurangira ;

- Ushobora no kujya mu bigo kandi, ugatangayo umwirondoro wawe, n’ibaruwa, ubabwira ko uhari, ko igihe cyose baramuka babonye akazi ufeatingamo bakubwira. Ibi nabyo bijya bihira benshi ;

- Ikindi ahantu uhuye n’abantu hose jya wihesha agaciro, niba hari umuntu ukubajije, ibyo uvuze, ibyo ushoboye ubivuge kuko burya ntawe umenya aho umukoresha ava. Uzi ko burya ushobora gusanga uwo muhuriye mu bukwe cyangwa muri ascenseur ari umuntu ufite company cyangwa hari umuntu ufite company wamusabye umukozi, ugasanga ikizamini uragitsinze !

Source- www.jobsearch.about.com

Related Posts by Categories



Sem comentários:

Enviar um comentário

 

BANG Quotes

Top News

Urwenya