Ushobora kwambara kinyafurika mu buryo bucecetse, butari ubwo dusanzwe tumenyereye, ukanarimba.
Iyi model, igizwe n’akajipo kagufi ndetse n’agapira byose byoroheje mu buryo bitanze ubwisanzure.
Iyi ni imyambaro ushobora kwambara mu gihe nk’icya weekend, witemberera cyangwa se usohotse mu birori bidahahambaye cyane mbese nko mu rwego rwo kw’iruhukira no kwidagadura.
Gusa ibi ntibireba abato gusa kuko no ku bakuru iyi model nabo bashobora kuyambara.
Mu midodere yayo, aka gapira kadoze mu gitenge ku gace ko kw’ijosi. Kadoze gatambitse kuntugu hose kandi kanafite umubyimba munini umanutse kugeza aho amabere atangiriye.
Murwego kandi rwo gutaka aka gapira karasatuye mu gatuza muburyo bimeze nk’inyuguti ya “V”. Ikindi gice cy’agapira kidozwe mu gitambaro cya “Matte Jersey” ni igitambaro gikunzwe gukoreshwa cyane ku dupira utu dusanwe tw’imyenda iva I burayi.
Iki gitambaro kiba cyorohereye cyane kandi gifite “stretch“ nyinshi cyane ni ukuvuga gishobora gukweduka cyane.
Ijipo yo idoze mugitenge nayo cyakindi cyakoreshejwe ku gace ko hejuru y’agapira. ku muzenguruko w’inda (centure) hafite umubyimba hafi cm 3, naho twatugozi dufata centure tukagenda tunyuranamo bikamera nk’inyuguti ya “X”.
Mu gice cy’amatako irarekuye mu buryo ubona isa n’ibyimbye ariko nanone ikamanuka igenda yibumba ku buryo ku musozo hariho bande izengurutse yegereye.
Ku bijyanye n’ibyagendana nayo, Iyi model ishobora kujyana n’amabara menshi ashoboka kandi yose ukayamabarira icyarimwe gusa ugakora ku buryo ay’inkweto asa n’ayisakoshe ndetse n’ibikomo bikenda gusa n’amahena. Agasaro.co ivuga ko bibaye byiza wahitamo isakoshe nini ifite umushumi mmuremure biringaniye ifite amabara menshi ibaye nayo iri muri kiriya gitenge byaba ari akarusho.
Amabara ibikomo by’amasaro afite amabara atandukanye ukurikije ari mu gitenge urunigi si ngombwa ahubwo ambara amaherena manini kandi maremare nayo yo mu masaro amwe n’ayibikomo. Inkweto zigomba kuba zoroheje, ngufi kandi zifunguye ibyiza kurushaho zikaba zikozwe mu dushumi.
Maquillage ushobora kuyishyiraho cyangwa ntuyishyireho singombwa cyane.
Ariko byose ngo byaterwa nuko ubyiyumvamo; ikiguha amahoro nicyo k’ingenzi.
Imisatsi yawe ntago ikeneye insokozo zihamabaye, ik’ingenzi ni ukuba ifite isuku kandi irimo amavuta ahagije.. Ushobora kuyirekura, kuyifunga uko ushatse ariko byoroheje cyane. Ibuka ko ikiba kigamijwe igihe wabaye uyu mwabaro ari ukwisanzura no kwiha amahoro.

Sem comentários:
Enviar um comentário