
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo mu Bwongereza The Children’s Charity Plan UK bwerekanye ko buri masegonda atatu harongorwa umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka cumi n’umunani y’amavuko ni ukuvuga abakobwa miliyoni icumi ku mwaka.
Ubu bushakashatsi bwemeje ko benshi mu bakobwa bashyingirwa mu buryo busa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho benshi muri bo baba batararenza imyaka cumi n’itanu y’amavuko imikorere y’imibiri yabo iba igifite byinshi itarageraho ariko ugasanga babashyingira, ibi bikaba imvano yo kubongerera ibyago byo gupfa igihe batwite.
Benshi mu bakobwa barongorwa bari muri iki kigero babarizwa ku mugabane w’Afurika, Afurika yo hagati ndetse n’abo mu bihugu by’Aziya y’Amajyepfo, mu duce tugaragaramo ubukene bukabije, ubujiji, harangwa ubuzima bukomeye muri rusange ndetse n’ibibazo by’iterambere.
Marie Staunton, Umuyobozi mukuru w’iki kigo yatangaje iki ari ikibazo gikomeye ku bwisanzure bw’ikiremwamuntu cyane ko abatari bacye muri aba bakobwa bashyingirwa abagabo badashaka dore ko abenshi bashyingirwa ku bagabo bakuze cyane.
Ubusanzwe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu burenganzira bw’umwana harimo kurindwa gushyingirwa mbere y’imyaka cumi n’umunani y’amavuko bityo gushyingira umwana uri munsi y’icyo kigero akaba ari uguhohotera uburenganzira bwe.
Bimwe mu bihugu bigaragaramo guhohotera umwana kuri iyi ngingo
Hashingiwe ku ibarura ryakozwe umwaka ushize wa 2010, hagaragajwe bimwe mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bw’umwana bwo kumurinda gushyingirwa mbere yo kuzuza imyaka cumi n’umunani y’amavuko, muri byo harimo Niger, Chad na Mali biherereye ku mugabane w’Afurika, aho abarenga mirongo irindwi ku ijana (70%) b’igitsina gore bubatse ingo muri ibi bihugu, bashyingiwe mbere yo kuzuza imyaka cumi n’umunani !
Mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika bivugwamo hari Ethiopia, Malawi, Madagascar, Sierra Leone, Cameroon, Eritrea, Uganda, Zambia na Tanzania bigaragaramo abarenze mirongo ine ku ijana (40%).
Shakisha kuri ino site
pa
Abakobwa bari munsi y'Imyaka 18 Bakomeje Gushyingirwa
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário